Imfura ya Perezida Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda akaba n’umujyanama wihariye wa se, Lt. General Muhoozi Kainerugaba, kuri uyu wa Mbere tariki 14 Werurwe 2022 yagarutse mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi.
Iyi mfura ya Perezida Museveni, ni Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka muri Uganda, akaba agarutse mu Rwanda nyuma y’igihe gito agiriye uruzinduko rw’amateka, aho Muhoozi Kainerugaba yagiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame ku mubano w’Ibihugu byombi wajemo igitotsi.
Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki 22 Mutarama 2022, mu ruzinduko rw’umunsi umwe, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yageze i Kigali mu ruzinduko rw’akazi rwiswe urwo gutsura umubano, akaba yaraganiriye na Perezida Paul Kagame, we akunze kwita ‘Uncle’ we. Nyuma y’urwo ruzinduko, Muhoozi yanditse kuri Twitter ko urwo ruzinduko rwabaye ruhire kandi ko umusaruro warwo ugiye kugaragara vuba.
Tariki 07 Werurwe 2022, nibwo imipaka yo ku butaka yose y’u Rwanda yafunguwe harimo imyinshi ihuza u Rwanda na Uganda maze Lt Gen Muhoozi yifashishije Twitter, ashimira Perezida Kagame wafunguye imipaka, ahamyako azagaruka vuba kumushimira no gukomeza kuganira ku bitarakemuka neza.
Mu mwaka 2017, umubano w’u Rwanda na Uganda wajemo igitotsi, ibintu byateye ingaruka zitandukanye ku baturage b’Ibihugu byombi, zirimo no gufunga imipaka.
Uganda yashinje u Rwanda kwivanga mu butegetsi n’ubutasi butemewe naho u Rwanda rushinja Uganda gucumbikira no gufasha abashaka guhungabanya umutekano warwo.
Gen Kainerugaba, ukunze kwita Perezida Kagame ‘data wacu’, yagiye atangaza kuri Twitter ko bombi bari kugira uruhare mu kongera kubanisha neza ibihugu bivandimwe ndetse agaragaza ko uzagerageza kubangamira kimwe muri ibi Bihugu azahura n’akaga.
Akigera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, Kainerugaba yakiriwe na Chargé d’Affaires wa Ambasade ya Uganda i Kigali, Anne Katusiime, Brigadier General Willy Rwagasana ukuriye abashinzwe umutekano w’abayobozi bakuru b’Igihugu n’umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda, RDF, Col Ronald Rwivanga.



Photos: RBA