Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yitabaje Wazalendo isanzwe iyifasha mu ntambara ihanganyemo na M23 ngo iyifashe kurandura umutwe w’iterabwoba wa ADF.
Radio Okapi dukesha iyi nkuru iravuga ko ku wa Gatandatu tariki ya 19 Ukwakira ari bwo itsinda rya mbere ry’Abazalendo babarirwa muri mirongo bageze mu ntara ya Ituri ADF ibarizwamo.
Aba barwanyi kuri ubu bari mu gace kitwa Mungamba gaherereye mu bilometero bibarirwa mu ijana uvuye mu mujyi wa Bunia, ngo bagiye kugenzura kariya gace mbere yo kugashingamo ibirindiro bizifashishwa mu kurasa ADF.
Icyakora Sosiyete Sivile yo mu gace abarwanyi ba Wazalendo baherereyemo yagaragaje impungenge z’uko kuba bariyo bishobora gutuma umutekano urushaho kuba mubi, bijyanye no kuba gasanzwe kabarizwamo indi mitwe yitwaje intwaro.
Pascal Kisezo ukuriye sosiyete sivile mu gace ka Irumu yagize ati: “Hano muri Irumu, hari imitwe yitwaje intwaro. Hanyuma niba batuzaniye indi, izaza ifite intwaro. Baravuga Wazalendo ngo izaza kurinda abaturage cyangwa gusenya ADF, gusa ejo ni yo izahinduka abanzi b’abaturage.”
Kinshasa yiyambaje Wazalendo ngo iyifashe ADF, mu gihe hashize imyaka ibarirwa muri itatu ingabo zayo ndetse n’iza Uganda zitangije ibikorwa byiswe Operation Shujaa byo kurandura uriya mutwe.
Kampala na Kinshasa bakunze kuvuga ko bashenye ibirindiro byinshi bya ADF banica abenshi mu barwanyi bayo, gusa uyu mutwe uracyagaba ibitero byicirwamo abasivile batari bake.