Amizero
Ahabanza Amakuru Imikino

Kiyovu Sport yatangaje abakinnyi 15 basezerewe

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 23 Nyakanga, Kiyovu Sports yatangaje ko yamaze gutandukana n’abakinnyi 15 ndetse n’abandi bafashaga abatoza.

Mu butumwa ya nyujije kuri Twitter yayo, yagize iti “Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports burashimira abakinnyi 15 basoje amasezerano y’akazi bakaba batazakomezanya n’ikipe mu mwaka utaha w’imikino. Turashimira kandi bamwe mu bagize ‘staff technique’ na bo batazakomezanya n’ikipe.”

Mu bakinnyi batandukanye na Kiyovu Sports harimo Babuwa Samson wari usoje amasezerano ye akaba yifuzwa na Rayon Sports nyuma yo kuba yarasezeye ubwo Shampiyona ya 2020/21 yari imaze gushyirwaho akadomo.

Mu bandi bamaze kwerekeza muyandi makipe Armel Ghislain waguzwe na Gasogi United, Saba Robert waguzwe na AS Kigali, Fiston Munezero wirukanywe muri Kamena.

Mu bandi twavuga hari Nyirinkindi Saleh wifuzwa na Musanze FC, Habamahoro Vincent wifuzwa na Mukura Victory Sports, Ndahimana Isiaq wahoze muri Etincelle, Ndayisenga Hamidu, Tubane Kames, Bwanakweli Emmanuel, Sibomana Arafat, Mbanzo Nkoto Karim na Ngenzi Issa.

Mu mwaka mushya w’imikino, Kiyovu sport izayoborwa n’umutoza wayo mushya Haringingo Francis Christian akaba azungirizwa na Rwaka Claude na Nduwimana Pablo mu gihe Ndaruhutse Théogène azatoza abanyezamu.

Ibi bivuze ko Kiyovu sport yatandukanye n’abari bagize staff yose mu mwaka w’imikino ushize barimo Kalisa François na Banamwana Camarade bari abatoza bungirije, Rashid wari umutoza w’abanyezamu na Ntwari Ibrahim ‘Djemba’ wari ushinzwe ibikoresho.

Mu mwaka w’imikino ushize Kiyovu sport yarangije iri ku mwanya wa mbere mu makipe 8 yahataniraga kutamanuka mu cyiciro cya 2, ikaba yari ifite 13 mu mikino 7, imikino yatojwe iri kumwe n’umutoza Etienne Ndayiragije wamaze gusezera ubwo yari asoje amasezerano ye.

Related posts

U Rwanda mu biganiro byo kwakira abirukanwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

N. FLAVIEN

Bigogwe: Nyuma yo gufasha abatishoboye bahuye bagaragaza impano.

N. FLAVIEN

Karongi: Imodoka ya Fuso yarenze umuhanda ihitana babiri barimo na nyirayo.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777