Amizero
Ahabanza Amakuru Imikino

Kiyovu Sport yanyagiye Rayon Sport, abafana basaba Komite kwegura[VIDEO]

Kiyovu Sport yatsinze Rayon Sport ibitego 2-0 mu mukino wo ku munsi wa 22 wa Shampiyona y’umupira w’amaguru mu bagabo mu Rwanda bituma iguma ku mwanya wa Mbere ndetse inashimangira ko ifite inyota yo gutwara igikombe, abafana ba Rayon basaba Komite yabo kwegura kuko ngo bakomeje kubarisha imitima.

Mu mukino wari utegerejwe na benshi wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Werurwe 2022, Kiyovu Sport ifite abakunzi benshi i Nyamirambo yatsinze Rayon Sports isanzwe ifite abafana benshi mu Rwanda ibitego 2-0 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ni umukino Kiyovu Sports yatangiye isatira ku buryo ku munota wa 13 Bigirimana Abed yagerageje ishoti rikomeye ariko rica hejuru gato y’izamu rya Rayon Sports. Byagaragaye ko Kiyovu Sports yaje yiteguye cyane kurusha Rayon Sports mu buryo bugaragara, ku buryo igice cya mbere cyarangiye ifite koruneri enye n’igitego kimwe cyatsinzwe na Bigirimana Abedi ku mupira w’umuterekano nyuma y’uko abakinnyi ba Rayon Sport bari bakoreye ikosa rutahizamu Emmanuel Okwi.

Igice cya Kabiri Rayon Sports na yo yatangiye isatira nyuma yaho ikoreye impinduka igakuramo Iranzi Jean Claude ikamusimbuza Ishimwe Kevin ariko na Kiyovu Sport iyibera ibamba ikajya inanyuzamo igasatira ku buryo ku munota wa 51 yahise ibona koruneri ariko ntiyayibyaza umusaruro.

Muri iki gice Kiyovu Sports yabuze amahirwe menshi yo gutsinda ikindi gitego ubwo ku munota 67 Emmanuel Okwi wigaragaje cyane muri uyu mukino yateye ishoti umuzamu wa Rayon Sports, Adolphe Hakizimana arikukuramo.

Ku munota wa 88 Musa Esenu yahushije igitego cyari cyabazwe ateye umupira hejuru y’izamu ubwo yari yasigaranye n’umuzamu gusa. Ku munota wa 93 umupira ugiye kurangira Kiyovu Sports yatsinze igitego cya Kabiri cyatsinzwe na Muhozi Fred bituma umupia urangira iyi kipe itsinze Rayon Sports 2-0.

Urutonde rw’agateganyo rugaragaza ko Kiyovu Sport iri ku mwanya wa Mbere n’amanota 50, igakurikirwa na APR FC irusha amanota 5 yo ariko ikaba ifite umukino kuri iki Cyumweru, mu gihe Rayon Sport yiyicariye ku mwanya wa Gatanu n’amanota 35, inzozi z’igikombe zikaba zikomeje kuyoyoka ari nako bamwe mu bafana bayo biyunga kuri Kiyovu Sport, Urucaca.

Abafana bariye karungu ngo Komite igomba kwegura.
Abakinnyi ba Rayon Sport bayobewe ibibabayeho
Urucaca bari uruvunganzoka
Morale yari hejuru cyane mu mabara y’icyatsi n’umweru
Kiyovu Sport ishaka igikombe ku bubi na bwiza

Related posts

Abumva ko TVET ari amashuri y’abaswa bakwiye guhindura iyo myumvire bakaziyoboka ku bwinshi.

N. FLAVIEN

Kigali: Abacuruza amakariso yongera ikibuno akundwa n’abakobwa bararira ayo kwarika.

N. FLAVIEN

Karongi: Harakekwa ubusambanyi ku bagore bajyanwa n’abandi bagabo gusengera mu butayu.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777