Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya

Kirehe: Ikamyo yarenze umuhanda yinjira mu nzu, yica umugore n’umwana

Ikamyo yari ipakiye sima ivuye ku mupaka wa Rusumo yerekeza mu mujyi wa Kigali, yakoreye impanuka mu murenge wa Gatore mu karere ka Kirehe, igonga umugore n’umwana nyuma yo kubasanga mu nzu.

Iyi mpanuka yabaye ku wa Mbere tariki ya 3 Werurwe 2025 ahagana saa Saba, ibera Cyunuzi mu Murenge wa Gatore mu Karere ka Kirehe. Iyi kamyo yo mu bwoko bwa Shacman yari ipakiye sima izijyanye mu Mujyi wa Kigali.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yabwiye IGIHE ko iyi kamyo yari ivuye ku mupaka wa Rusumo yerekeza i Kigali, yagonze inzu ebyiri zigasenyuka umubyeyi n’umwana bagahita bahasiga ubuzima.

Ati “Iyo kamyo yageze mu makorosi ya Cyunuzi irenga umuhanda igonga inzu ebyiri zirasenyuka na shoferi arakomereka ajyanwa ku bitaro bya Kirehe. Muri izo nzu, imwe yari irimo umugore n’umwana we w’uruhinja bahise bitaba Imana imirambo yajyanwe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kirehe.”

SP Kayigi yavuze ko iyi mpanuka yatewe no kutaringaniza umuvuduko n’uburangare, asaba abatwara imodoka kwirinda gutwara bananiwe.

Ati “Tuributsa abatwara imodoka kwirinda gutwara bananiwe cyane izijya hanze y’Igihugu n’izitwara abagenzi muri rusange. Turabibutsa kujya birinda gukora amakosa yo mu muhanda ahubwo bagatekereza ku ngaruka zabaho igihe bayirengagije.” Kuri ubu imirambo y’abitabye Imana yajyanywe mu bitaro bya Kirehe.

Related posts

U Burusiya bwiyemeje gufasha Ingabo za DR Congo kubona ibikoresho bigezweho.

N. FLAVIEN

Urubanza rwa Bamporiki Edouard witabye Urukiko ku nshuro ya mbere rwasubitswe.

N. FLAVIEN

Habimana Sostène yahamagaye 3 bakina i Burayi muri 35 bazifashishwa muri CECAFA U23

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777