Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Hanze Politike Ubutabera Umutekano

Kinshasa: Bamwe mu bagerageje gutoroka Gereza ya Makala barashwe barapfa.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 02 Nzeri 2024, kuri Gereza nkuru ya Makala mu murwa mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kinshasa, habyukiye amasasu menshi, bamwe mu mfungwa zibasha gusohoka ndetse ubusahuzi butangira muri ibyo bice, abaturage bakaba bahiye ubwoba bibaza ibibaye.

Amakuru y’ibanze yemeza ko abatuye mu bice bya Selembawo, Mbandalungwa, Ngilingili kugera kuri Gereza nkuru ya Makala batewe ubwoba cyane n’urusaku rw’amasasu menshi yumvikanye guhera mu ma saa cyenda z’urukerera (03:00 AM) bibaza niba ari intambara yadutse mu murwa mukuru Kinshasa.

Amakuru yizewe agera kuri AMIZERO TV muri aya masaha yemeza ko abantu bataramenyekana bashatse kwinjira muri Gereza, zimwe mu mfungwa zigerageza gutoroka, abandi bagira ubwoba birinda ko bashobora kuraswa, gusa ngo inzego z’umutekano zahise zihagera zihangana bikomeye n’ababigerageje bose.

Magingo aya, hari benshi mu mfungwa barashwe barapfa abandi barakomereka ku buryo imihanda iri hafi ya Gereza yuzuye imirambo n’inkomere n’ubwo umubare w’abapfuye n’abakomeretse utaratangazwa n’urwego urwo ari rwo rwose rubifite mu nshingano.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Kinshasa, Patrick Muyaya yavuze ko ibyabaye babimenye, inzego z’umutekano zikaba ziri kubikoraho ku buryo mu masaha ari imbere byose biba byagiye ku murongo. Yavuze ko amakuru y’ibanze ku byabaye n’ababa babigendeyemo aza gutangazwa mu masaha ari imbere, gusa asaba abaturage gutuza kuko byose biri mu maboko y’abashinzwe umutekano.

Nyuma y’uko amashusho y’abatabaza bavuga ko bari muri Gereza ya Makala babuze uko basohoka akwirakwiye ku mbugankoranyambaga, bamwe mu bafite abafumgiwe muri iyi Gereza bagaragaje impungenge bavuga ko ibyabaye bishobora kuba byapanzwe na Leta kugirango ibone uko yica abo ishaka kwikiza yitwaje ko bashatse gutoroka Gereza.

Related posts

DRC mu nzira zo kwinjira muri EAC: Ninde uzabyungukiramo?

N. FLAVIEN

Igisirikare cya DR Congo n’abagifasha bongeye kurasa mu baturage babyita kurasa kuri M23.

N. FLAVIEN

RURA yatangaje ibiciro bishya kuri Litiro ya lisansi na mazutu.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777