Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

Kera kabaye DR Congo n’u Rwanda bahurije ku mugambi wo guhashya FDLR.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kayikwamba Wagner na mugenzi we w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe basinye ku myanzuro y’inama igaragaza uburyo bwo guhashya umutwe wa FDLR ubangamiye umutekano w’u Rwanda n’akarere muri rusange.

Ni imyanzuro yasinyiwe mu nama ya Gatanu yabereye i Luanda muri Angola, Igihugu cyahawe inshingano z’ubuhuza no gucubya umwuka mubi umaze igihe hagati y’u Rwanda na DR Congo.

Abo baminisitiri basinye bemeza gahunda yari yatanzwe n’inzobere mu by’umutekano ziturutse muri ibyo bihugu bitatu, yateranye mu mpera za Kanama n’intangiriro za Nzeri uyu mwaka.

Iyo gahunda yagaragazaga uburyo bwakoreshwa mu guhashya umutwe wa FDLR umaze igihe ukorana n’igisirikare cya DR Congo, ngo uhungabanye umutekano w’u Rwanda.

Inama y’abaminisitiri yagombaga kwemeza iyo gahunda yateranye tariki 14 Nzeri 2024 ariko DR Congo yanga gusinya, nyuma y’ubutumwa Minisitiri Kayikwamba yahawe buturutse kwa Perezida Antoine Félix Tshisekedi Tshilombo i Kinshasa, bumubuza gusinya.

Byahise binagaharika indi nama yagombaga guhuza inzobere mu by’umutekano mu ntangiriro z’Ukwakira 2024, ari nayo yagombaga kugaragaza bidasubirwaho uburyo n’igihe gusenya FDLR bizatangirira.

U Rwanda rwagaragaje ko iyo gahunda yo gusenya FDLR niramuka igaragajwe mu buryo bwa nyabwo ikanubahirizwa, aribwo narwo ruzavugurura gahunda zarwo z’ubwirinzi zashyizweho.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe yatangaje ko isinywa ry’iyo myanzuro y’inama ya gatanu, ari inzira nziza iganisha ku mahoro n’umutekano muri aka karere.

Biteganyijwe ko inzobere mu by’umutekano zizongera zigahura zikanoza neza gahunda yo gusenya umutwe wa FDLR ugizwe na bamwe mu basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abandi basaritswe n’ingengabitekerezo yayo, ibyo zemeje bigasuzumwa n’inama y’abaminisitiri itaha. (Igihe)

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa DR Congo asoma ingingo ku yindi ngo arebe niba nta kimubuza gusinya.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda ashyira umukono ku myanzuro y’inama.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Angola ni we wayoboye iyi nama.

Related posts

Partiots BBC itangiranye intsinzi muri BAL (Amafoto )

N. FLAVIEN

Dr Mushimiyimana Isaie wari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda yasanzwe mu ntebe iwe yapfuye.

N. FLAVIEN

Miss Rwanda 2022: Abakobwa bahagarariye Intara y’Amajyaruguru bamenyekanye [AMAFOTO]

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777