Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Hanze Kwibuka Umutekano

Kenya: Perezida Ruto yababajwe n’urupfu rwa General Ogolla hashyirwaho icyunamo mu gihugu hose.

Perezida wa Repubulika ya Kenya, William Ruto yavuze ko umugaba mukuru w’ingabo za Kenya, Jenerali Francis Omondi Ogolla, yapfuye nyuma yuko indege ya kajugujugu ya gisirikare yari arimo ikoreye impanuka mu burengerazuba bw’Igihugu, avuga ko babuze intwari, hakaba hashyizweho iminsi itatu y’icyunamo mu gihugu hose.

Jenerali Ogolla wari we musirikare wo ku rwego rwo hejuru cyane muri Kenya yari muri kajugujugu hamwe n’abandi basirikare 11. Abantu babiri gusa ni bo bagihumeka. Mu kiganiro n’abanyamakuru, Perezida Ruto yavuze ko ari “umwanya w’akababaro kenshi” ku gihugu.

Mbere yaho ku mugoroba wo ku wa kane, Ruto yari yahamagaje inama yihutirwa y’abagize akanama k’umutekano k’Igihugu. Ruto yavuze ko iyo mpanuka yabaye saa munani n’iminota 20 z’amanywa (14:20) ku isaha yo muri Kenya, ni ukuvuga saa saba n’iminota 20 z’amanywa (13:20) ku isaha yo mu Rwanda.

Igisirikare cya Kenya kirwanira mu kirere cyohereje itsinda ryo gukora iperereza ngo hamenyekane icyateye iyo mpanuka. Ruto yavuze ko iyo kajugujugu yahanukiye mu karere ka Elgeyo Marakwet, mu ntera ya kilometero 400 mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’umurwa mukuru Nairobi, nyuma gato yuko yari imaze guhaguruka.

Ogolla yari yagenwe kuri uwo mwanya muri Mata (4) mu mwaka ushize. Mbere, yari yarabaye komanda w’igisirikare kirwanira mu kirere n’umugaba mukuru wungirije w’ingabo za Kenya. Ruto yavuze ko uwo wari umujyanama we wa gisirikare yari umusirikare mukuru w’intwari, wapfuye ari mu kazi.

Ruto yabwiye abaturage ba Kenya ati: “Igihugu cyacu kibuze umwe mu bajenerali b’intwari cyane, abasirikare bakuru b’intwari, abagabo n’abagore.” Kuva kuri uyu wa gatanu tariki 19 Mata 2024, Kenya yinjiye mu cyunamo cy’iminsi itatu, aho amabendera yururukijwe kugera muri kimwe cya kabiri.

Amwe mu mateka ya Jenerali Ogolla

Jenerali Francis Omondi Ogolla yinjiye mu ngabo za Kenya (KDF) ku itariki ya 24 Mata mu 1984, nkuko bigaragara ku rubuga rwa internet rwa minisiteri y’ingabo za Kenya. Mu cyumweru gitaha yari yitezwe kwizihiza isabukuru y’imyaka 40 mu gisirikare.

Yatangiye ari ku ipeti rya ‘second lieutenant’ (sous-lieutenant) mu gisirikare cya Kenya kirwanira mu kirere, aho yari yatojwe n’igisirikare cy’Amerika kirwanira mu kirere nk’umupilote urwanisha indege z’intambara, nkuko minisiteri y’ingabo za Kenya ibivuga. Mu 2018, yabaye komanda w’igisirikare cya Kenya kirwanira mu kirere.

Abandi bantu icyenda bapfiriye muri iyo mpanuka y’indege batangajwe ko ari Brigadiye Swale Saidi, Koloneli Duncan Keitany, Liyetona Koloneli David Sawe, Majoro George Benson Magondu, Kapiteni Sora Mohamed, Kapiteni Hillary Litali, Snr Sgt John Kinyua Mureithi, Sgt Cliphonce Omondi, na Sgt Rose Nyawira, mu gihe babiri barokotse bararembye bakaba bakomeje kuvurwa.

Inkuru ya BBC ivuga ko aba basirikare bari bagiye muri kariya karere ko mu burengerazuba bwa Kenya, kamaze igihe kibasirwa n’ubujura. Ngo bari bagiyeyo mu butumwa bwo kongera gufungura amwe mu mashuri yafunzwe nyuma y’ibitero by’abajura. Bari banasuye abasirikare boherejwe muri ako karere kugarurayo umutekano. Mu gihugu cya Kenya hakunze kuba impanuka z’indege za gisirikare kuko no mu kwezi kwa gatandatu (Kamena) 2021, abasirikare nibura 10 nabwo bapfiriye muri kajugujugu bari barimo ubwo yakoraga impanuka irimo kugwa ku kibuga kiri hafi y’umurwa mukuru i Nairobi. Kenya ni cy gihugu cya mbere mu bukungu ndetse n’igisirikare mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC kikaba kiza no mu bikomeye ku mugabane wa Afurika.

Perezida Ruto hamwe na General Ogolla/Photo internet.
General Ogolla yitabye Imana/Photo internet.

Related posts

Karongi: Icyemezo cyamagana abasinda n’abambara impenure ntikivugwaho rumwe.

N. FLAVIEN

U Burundi bwishongoye ku Rwanda ku mikoranire yabwo na FDLR.

KALISA

Igihugu cya Cadi cyirukanye Ambasaderi w’u Budage kubera agasuzuguro.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777