Umwe mu bantu 30 bafunzwe na Polisi y’Igihugu bakekwaho kugira uruhare mu Itorero rito ryo muri Kenya rishinjwa gushishikariza abantu kwiyicisha inzara nk’uburyo bwo kujya mu ijuru, nawe yapfuye, ibintu bikomeje kwibazwaho na benshi batumva neza iby’imfu zo muri iri Torero.
Joseph Juma Buyuka hamwe n’abandi bakekwa, yari yakoze imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara mu ntangiriro z’uku kwezi, mu kwamagana ifungwa rye. Yari yahise ajyanwa ku bitaro byo mu mujyi wa Malindi mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Kenya, ari na ho yapfiriye.
Umushinjacyaha yamenyesheje urukiko rwo mu mujyi wa Mombasa, ukora ku nyanja y’Abahinde, ati: “Dukeka ko uwapfuye yapfuye kubera ibibazo bifitanye isano n’imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara. Icyo twakora gusa ni ugutegereza isuzuma rya muganga ryo kwemeza icyateje urupfu rwe”.
Nta n’umwe mu bakekwa, barimo n’umukuru w’iryo Torero Paul Nthenge Mackenzie, wari washyirirwaho ibirego kuko polisi igikora amaperereza. Mackenzie, wiyise pasiteri, hamwe n’abandi bakekwa, bikekwa ko bashishikarije abayoboke b’Itorero Good News International Church kwiyicisha inzara kugeza bapfuye.
Kuva mu kwezi kwa Kane uyu mwaka, imirambo 336 ni yo yataburuwe mu mva ngufi mu ishyamba rya Shakahola. Abandi bantu barenga 600 baburiwe irengero. Abandi bantu babiri bakekwa bafunze, bamaze igihe bari mu myigaragambyo yo kwiyicisha inzara, bagejejwe mu bitaro ari indembe.
Ku wa kabiri w’icyumweru gitaha, urukiko rwitezwe gufata umwanzuro niba Mackenzie akomeza gufungwa muri kasho ya Polisi mu kindi gihe cy’iminsi 60.

