Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru bitandukanye yemeza ko Joseph Kabila Kabange wabaye Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yageze mu mujyi wa Goma nyuma y’iminsi mike atangaje ko agiye gutaha anyuze mu burasirazuba bw’Igihugu.
Amakuru avuga ko Perezida Kabila wari umaze iminsi aba muri Afurika y’Epfo yageze i Goma ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu n’ubwo hari abavuga ko ashobora kuba ahamaze iminsi. Ni amakuru bamwe mu bantu bo muri AFC/M23 bahaye itangazamakuru, bavuga ko yageze mu mujyi wa Goma anyuze mu Rwanda.
Kuva yava ku butegetsi, igihe kinini yakimaze muri Afurika y’Epfo aho yari mu masomo gusa akaza gutangaza ko byabaye ngombwa ko ahagarika kugirango arebe uko yasubiza ibintu mu buryo mu gihugu cye, akaba yaranabaye muri Zimbabwe.
Tariki 08 Mata 2025 nibwo byatangiye kuvugwa ko azasubira mu gihugu cye. RFI yatangaje ko hari hashize iminsi hari imyiteguro yo kumwakira, ndetse ko n’inzu azaturamo mu mujyi wa Goma yatunganyijwe.
Kabila yari aherutse gushyira hanze inyandiko ivuga ko agiye gutaha “mu minsi iri imbere” kuko Igihugu cyifashe nabi mu rwego rw’umutekano “no mu zindi nzego zose z’ubuzima bw’igihugu”, kugira ngo afashe gushaka ibisubizo.
Joseph Kabila ni umwe mu bantu bafite ijambo rikomeye muri politike ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo ndetse afite n’abamushyigikiye benshi n’ubwo bamwe mu bavuga ikinyarwanda bavuga ko ari mu babateje akaga.
Olivier Kamitatu wahoze ari Minisitiri akaba ubu ari Umuvugizi wa Moïse Katumbi, yari aherutse kwandika kuri X ati: “Guhitamo kwa Joseph Kabila kujya Iburasirazuba, ahagenzurwa n’inyeshyamba, si ikimenyetso gusa, ni ukwibutsa ahazaza hacu dusangiye twese.”
N’ubwo bitaratangazwa n’inzego zibishinzwe muri AFC/M23, biravugwa ko Perezida Kabila ashobora guhuza imbaraga n’ihuriro Alliance Fleuve Congo riyobowe na Corneille Nangaa wahoze akuriye Komisiyo y’Amatora mu gihe cy’ubutegetsi bwe.
Joseph Kabila yagarutse muri DR Congo, nyuma y’igihe kinini adacana uwaka n’ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi Tshilombo.
Ni kenshi Perezida Tshisekedi yakunze gushinja Kabila kuba ari we muterankunga mukuru wa M23 ndetse ibi bikaba byarakurikiye kumwita ko atari umunyekongo ahubwo ngo ari umunyarwanda n’ubwo inkomoko ye ntaho ihurira n’u Rwanda.
Biteganyijwe ko niba nta gihindutse kuri uyu wa Gatandatu, Perezida Kabila ashobora kugeza ijambo ku banye-Congo, aho ari i Goma mu murwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru ahagenzurwa na M23.

