Umubano w’u Burundi n’u Rwanda ukomeje kuba mwiza, ibishimangirwa n’ingendo zikomeje guhuza abayobozi ku mpande zombi, nk’aho kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Werurwe 2023, abayobozi b’Intara ya Cibitoke mu Burundi, iy’Amajyepfo n’iy’Iburengerazuba mu Rwanda bahuriye i Rusizi bagamije kurebera hamwe uko bakomeza kunoza imigenderanire ishingiye ku muturage we shingiro ry’iterambere.
Nk’uko umunyarwanda yabivuze ngo “ifuni ibagarira ubucuti ni akarenge” kandi ngo “abishyize hamwe nta kibananira”, ibi ni bimwe mu byatumye aba bayobozi bicarana i Rusizi mu rwego rw’ibiganiro bigamije gukomeza gutsura umubano w’Ibihugu byombi, hanarebwa uko abaturage bakwambuka umupaka bifashishije agapapuro kazwi nka ‘Jeto’ aho gukoresha Laissez Passer cyangwa Passport nk’uko byari bisanzwe.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba ku ruhande rw’u Rwanda, Dr Kibiriga Anicet, yavuze ko uru rugendo rufite byinshi ruvuze ku mubano w’Ibihugu byombi bituranyi kandi bivandimwe.
Yagize ati: “Uru ruzinduko rwitezweho ibintu byinshi cyane kuko icya mbere ni ugutsura umubano hagati y’Ibihugu byacu, cyane cyane ku mupaka wacu uduhuza n’Intara ya Cibitoke, ndetse igikomeye cyane ni ikijyanye n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka”.
Yakomeje agira ati: “Muzi ko abanyarwanda bambuka bakajya guhaha i Burundi ndetse n’abarundi bakaza guhaha no gukora ibindi mu Rwanda, ni urwunguko rwinshi cyane mu bijyane n’ubuhahirane yaba kuri twe ndetse no kuri bo”.
Mu bindi kandi biri kuri gahunda y’umunsi, ngo ni ukureba uburyo abaturage bakwambuka umulaka badasabwe impapuro z’inzira zizwi nka Laissez Passer cyangwa Passport, ahubwo bakajya bambuka bakoresheje udupapuro tw’ako kanya tuzwi nka ‘Jeto’ kuko ngo n’ubusanzwe aba baturage ni abavandimwe, ngo hakaza no kureba uko ibyambu bitarafungurwa byafungurwa bitangira gukoreshwa bibyazwa umusaruro.
Umubano w’u Rwanda n’u Burundi wajemo agatotsi mu mwaka wa 2015 nyuma gato y’amatora, aho benshi batavugaga rumwe kuri Manda yiswe iya gatatu kuri nyakwigendera Petero Nkurunziza, abatarashakaga ko yakongera kuyobora bagerageza kumuhirika (Coup d’Etat), umugambi umaze kubapfubana bamwe bahungira mu Rwanda, ibintu u Burundi bwafashe nko gucumbikira abanzi babwo, ndetse kenshi bukaba bwarasabye ko u Rwanda rwabafata rukaboherezayo.
N’ubwo byagenze bityo ariko, inzego zitandukanye (iza politiki n’iz’umutekano) zakomeje gukora iyo bwabaga zireba uko umubano wakongera ukuba mwiza nka mbere. Intumwa zihariye y’Abakuru b’Ibihugu, abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga, abayoboye ubutasi bwa gisirikare ndetse n’abayobozi b’Intara.
Uyu muhate ntiwabaye imfabusa kuko imipaka yari yarafunzwe yahise ifungurwa, abaturage bongera kugenderanira ndetse Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame akaba aherutse kujya i Bujumbura mu Burundi, ubwo yari yitabiriye inama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC, urugendo rwafashwe nk’ikimenyetso ntakuko ko umubano ari nta makemwa hagati ya Kigali na Gitega n’ubwo mugenzi we, Evarisito Ndayishimiye ataragera i Kigali.



