Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Umutekano

Ingabo za Leta ya Congo zatangije urugamba karundura rwo kwisubiza ibice byafashwe na M23.

Ingabo za Leta ya Congo, FARDC zatangije urugamba karundura rwo gutsinsura M23, zikisubiza ibice zambuwe birimo na Bunagana, abakomando bagera ku 5000 bakaba bari mu mirwano ikomeye iri kubera mu bice bya Tchanzu na Bukima, mu rwego rwo kwisubiza icyubahiro bambuwe n’inyeshyamba bagatakaza Bunagana.

Amakuru avuga ko mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri tariki 28 Kamena 2022, ingabo za Leta ya Congo, FARDC zibifashijwemo na FDLR (abarwanyi bayobowe na Lt Col Malius) batangije imirwano mu bice bya Tchanzu, muri Gurupoma ya Jomba nkuko tubikesha Rwandatribune.

Umuturage utuye Rwankuba witwa Nyirakaraza yatangaje ko abaturage bo muri ako gace bararanye ubwoba kubera urujya n’uruza rw’ingabo za Leta ya Congo, FARDC, abarwanyi ba FDLR na Mai Mai bakomeje koherezwa ku bwinshi muri ibyo bice.

Andi makuru avuga ko abarwanyi ba FDLR babarizwa muri Batayo CRAP (Special force yabo) yitwa Abazungu bakuriwe na Major Inkodosi, bateye ahitwa Bukima ku birindiro bya M23. Magingo aya, ibisasu biremereye bya FARDC n’abo bafatanyije bikomeje gusukwa mu misozi ya Tchanzu na Runyoni.

Ntiharamenyekana abamaze kugwa muri iyi mirwano cyangwa ngo bakomereke, kuko yaba ku ruhande rw’umutwe wa M23, umuvugizi wayo, Major Willy Ngoma ntacyo aratangaza ndetse no ku ruhande rwa FARDC ntacyo baratangaza.

Ubwo twandikaga iyi nkuru, hari amakuru yavugaga ko umutwe wa M23 wari ukomeje kwirukana ingabo za Leta ya Congo, FARDC mu bice bya Ntamugenga, mu birometero nka 15 uvuye ahitwa Rubare ku muhanda Goma-Rutshuru, aho ngo imirwano ikaze ikomeje ndetse bamwe bakaba bemeza ko M23 ishobora kuba yafashe aka gace ka Ntamugenga.

Ikarita igaragaza agace ka Chanzu ahari ibirindiro Bikuru bya M23 hakomeje kuraswa bikaze.
Zimwe mu mbunda ziremereye ziri gukoreshwa.
Abasirikare ba Congo FARDC bakomeje gushinjwa gukorana na FDLR
FARDC yarahiye irarengwa ko nta Centimtre n’imwe y’ubutaka bwabo izasigara mu maboko ya M23.

Related posts

Kigali: Umusore ukiri muto yagerageje kwiyahura ntiyapfa

N. FLAVIEN

RURA yatangaje ibiciro bishya bya lisansi na Mazutu ku butaka bw’u Rwanda.

N. FLAVIEN

Kenya yitandukanyije n’ibikorwa byose bishobora guhungabanya DR Congo.

N. FLAVIEN

1 comment

BAGABO June 28, 2022 at 2:44 PM

Ko mbona bikaze,
Nibakore imishyikirano rwose kuko intambara irasenya ntiyubaka!!

Reply

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777