Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Politike Umutekano

Indege z’intambara za MONUSCO ziri gusuka ibisasu ku nyeshyamba za M23 mu Burasirazuba bwa Congo.

Nyuma y’uko mu rukerera rwo kuwa mbere tariki 28 Werurwe 2022 inyeshyamba za M23 zigaruriye uduce dutandukanye mu Burasirazuba bwa DR Congo, abasirikare ba Leta bagakwira imishwaro, byabaye ngombwa ko Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri DR Cono (MONUSCO) butabara, bukaba bwohereje Kajugujugu nyinshi mu bice byari byafashwe n’uyu mutwe ndetse amakuru avayo akaba yemeza ko zatangiye gusuka umuriro kuri izi nyeshyamba nazo bivugwa ko zitoroshye kuko ngo zinafite imbunda nini zishobora kuba zahangana n’izi ndege mu gihe byaba bibaye ngombwa.

Izi ngabo z’Umuryango w’Abibumbye zitabajwe mu rugamba ingabo za FARDC zihanganyemo na M23, ngo ahagana saa munane n’iminota 10 kuri uyu wa kabiri tariki 29 Werurwe 2022,  Kajugujugu z’intambara zikaba zatangiye kuzenguruka uduce twa Bunagana, Cyanzu na Runyoni ari nako zisuka ibisasu biremereye ku ngabo za M23 nk’uko tubikesha Rwandatribune, ngo urusaku rw’ibisasu binini n’amasasu mato  ruri kumvikana ku bwinshi muri ibyo bice.

Andi makuru kandi avugako ibimodoka byinshi by’intambara by’imitamenwa byavuye mu Mujyi wa Goma n’ibitwaro bikururwa n’imodoka nini byerekezwa hafi n’uduce twa Ntamugenga, gusa ngo bikigoranye ko ibifaru bya FARDC byashobora kwinjira mu bice M23 yigaruriye kubera ko ikiraro cya Rwankuba cyafashwe na M23, kandi ngo bakaba banashinze imbunda ikomeye ku musozi wa Rwankuba, aho ngo iyo mbunda yafunze amayira ku ngabo za Leta ku buryo zidashobora kubona uko zinjira mu bice bya Cengerero na Cyanzu.

Indege za MONUSCO zikomeje kurasa mu birindiro bya M23, mu gihe andi makuru yo avuga ko abarwanyi b’uyu mutwe bo bakomeje kwigira imbere basatira Umujyi wa Kiwanja, bakaba bari mu ntera y’ibirometero bitanu. Ingabo za MONUSCO i Goma, zikomeje kwambarira urugamba ari nako ubona indege nyinshi ziguruka zerekeza mu bice by’amashyamba. Ubwo twandikaga iyi nkuru, Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri DR Congo, MONUSCO, ku rukuta rwa Twitter, bwari bumaze kwandika ko bwaburiye indege mu bice bya Tshanzu muri Rutshuru, ngo icyateye iri bura kikaba kitari cyakamenyekanye n’ubwo bikekwa ko yaba yahanuwe muri iyi mirwano.

Iyi mirwano ikaze yongeye kubura mu gihe ingabo za Leta zari ziherutse gutangaza ko zigaruriye ibirindiro byose bya M23, ubwo zakoreshaga ibibunda birasa kure bitwarwa n’amakamyo bizwi nka BM 21, bibiri mu bisasu byabyo bikaba byaranaguye ku ruhande rw’u Rwanda mu Kinigi, Ingabo za Congo zikaba zaravuze ko habayemo kwibeshya bakarenza intera. Kuva icyo gihe, ingabo za M23 nazo zariye karungu zishinja Perezida Tschisekedi kurenga ku masezerano bagiranye ndetse no kutayubahiriza ku bushake maze batangaza ko nabo hari icyo bagiye gukora.

Ubwo ibi bitero bya M23 byatangiraga, FARDC yavuzeko imbaraga zabarashe atari iza M23  ko ahubwo harimo Ingabo z’u Rwanda, ibintu uruhande rw’u Rwanda rwamaganiye kure nk’uko itangazo ryasohowe na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba ihana urubibi na DR Congo, bwana Habitegeko Francois, ribivuga rikavuga ko ibyo Congo yatangaje ari ukuyobya uburari no kwikura mu kimwaro.

Umuriro watse ku nyeshyamba za M23
M23 iri kuraswaho na Kajugujugu za MONUSCO

Related posts

Karongi: Perezida Paul Kagame yasabye impinduka mu mudugudu yasanzemo ubukene.

N. FLAVIEN

Antony Blinken na Perezida Kagame baganiriye ku mutekano muke muri DR Congo.

N. FLAVIEN

Papa Francis yirengagije umutekano mucye na Covid-19 akora uruzinduko rw’amateka muri Iraq.

N. FLAVIEN

2 comments

Paci March 29, 2022 at 5:26 PM

Umuturage akahagorerwa

Reply
Omar March 29, 2022 at 5:54 PM

M23 si agafu k’ivugwarimwe

Reply

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777