Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Iteganyagihe

Imvura y’Itumba ishobora kuzatera imyuzure, inkangu, inkuba n’indwara zituruka ku mvura nyinshi.

Ubwo cyatangazaga iteganyagihe ry’amezi atatu ari imbere, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) cyatangaje ko muri rusange imvura y’Itumba (Werurwe- Mata-Gicurasi) 2022 iteganyijwe, ari imvura ingana n’isanzwe igwa mu bihe byiza mu bice byinshi by’Igihugu, ko ariko hari aho izaba nyinshi ikaba ishobora no guteza ibiza bitandukanye.

Muri iri teganyagihe ry’amezi atatu, Metéo Rwanda yavuze ko ngo n’ubwo imvura izagwa ari nk’isanzwe igwa mu bihe byiza, hari aho iyi mvura iteganyijwe kuziyongera gato nko mu Ntara y’Iburasirazuba, igice kinini cy’Intara y’Amajyaruguru no mu majyepfo y’Intara y’Iburengerazuba.

Gahigi Aimable/Umuyobozi wa Metéo Rwanda/Photo Internet.

Umuyobozi Mukuru wa Metéo Rwanda, bwana Gahigi Aimable, yavuze ko aho imvura iziyongera hashobora kuzaboneka ibiza birimo imyuzure, inkangu, umuyaga mwinshi, urubura, inkuba ndetse n’indwara zituruka ku mvura nyinshi.

Iri teganyagihe ry’Itumba 2022 ritangajwe mu gihe hamaze iminsi hagaragara ibiza byatewe n’imvura yaguye mu gihe gisanzwe ari icy’izuba, bituma benshi bemezako ibihe bishobora kuba byarahindutse kuko mu busanzwe Urugaryi (Mutarama-Gashyantare) ari igihe kigufi cy’izuba.

Kuri uyu wa Kane tariki 17 Gashyantare 2022, nibwo ikangu cyangwa se amahindu yamanuwe n’amazi mu misozi, yatumye isayo yuzura mu muhanda Kigali-Rulindo-Musanze, ahazwi nko kuri 38, ni hagati y’ahubatse ibiro by’Akarere ka Rulindo no kuri Nyirangarama, gusa n’ubwo wabanje gufungwa hakiyambazwa uwa Kigali-Gicumbi-Base-Musanze, nyuma waje kongera kuba nyabagendwa. Mu ntangiriro z’iki cyumweru kandi, imvura nyinshi yaguye yatumye Nyabarongo yuzura ifunga umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira, ku buryo abawukoresha bari basabwe kwifashisha umuhanda Kigali-Musanze-Rubavu.

Metéo Rwanda kandi iherutse gusaba abantu kutirara muri iki gihe kuko ikirere kigaragaza ko hakiri imvura nyinshi, ibasaba gukurikiza amabwiriza ajyanye no kwirinda ibiza kuko ngo iyi mvura yo mu rugaryi izakomeza igahura n’iyo mu Itumba nayo iri hafi.

Iyi mvura y’Urugaryi imaze iminsi igwa, yibasiye cyane Uturere twa Huye na Gisagara, mu Majyepfo, Ngororero, Rutsiro na Nyabihu mu Burengerazuba hamwe n’Akarere ka Nyagatare ko mu Ntara y’Iburasirazuba. Aho hose ikaba yarangije byinshi hakiyongeraho n’ubuzima bw’abantu yahitanye.

Imvura y’Itumba ishobora kuzateza imyuzure, Inkangu n’ibindi/Photo Internet.

Related posts

ACP Muhisoni uherutse guhabwa ubuyobozi muri RCS yahawe ipeti rya DCG.

N. FLAVIEN

Ntiduteze kuganira na M23, abo tuzasanga ari abanyekongo bazasubizwa mu buzima busanzwe “Tshisekedi”.

N. FLAVIEN

Umuhinzi yatumye Ububirigi bwigarurira ubutaka bw’Ubufaransa

N. FLAVIEN

3 comments

Jean Damascene Rusangiza February 18, 2022 at 8:08 PM

Tubashimiye iteganyagihe mutugejejeho tunabasaba kujamutugezaho amakuru atandukanye ya burimusi murakoze

Reply
Sibomana Hiro February 18, 2022 at 8:10 PM

Ngaho da kabaye dushake ukuntu duca imiferege yamazi aho dutuye

Reply
Umukozi w'Imana February 18, 2022 at 8:13 PM

Abantu si bo Imana yacu muhumure iyaturinze cya gihe izongera ikore n’ibindi.

Reply

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777