Muri iyi minsi mikuru ya Noheri n’Ubunani ndetse n’itaha ry’abanyeshuri, haravugwa ikibazo gikomeye cyo kubona imodoka zitwara abagenzi hirya no hino mu Gihugu.
Ahakabije kurusha ahandi ni muri gare ya Nyabugogo iri mu Mujyi wa Kigali, abantu bakaba ari uvunganzoka berekeza mu Turere bakomokamo kugira ngo bazishimire iminsi mikuru bari kumwe n’imiryango yabo.
Ibi kandi ni nako bimeze muri Gare zo mu Ntara kuko ushaka itike bakakubwirako nta modoka zihari cyangwa se wanayibona ukabona iyo mu masaha nk’ane cyangwa atanu ari imbere.
Uwitwa Didace wo mu Karere ka Musanze yagize ati: “Ndabona abantu ari benshi ari urujya n’uruza, ndabona bimeze nabi kandi mvuye i Kigali ngiye Musanze niho nzarira iminsi mikuru, ariko kugeza ubu amatike twayabuze”.
Dusabimana Gaudance utuye mu Karere ka Nyabihu we yagize ati: “Abantu ni benshi kandi bakeneye kujya mu minsi mikuru, ntabwo twavuga ko ari serivisi mbi ahubwo ni abantu benshi”.
Icyo benshi bahurizaho ni uko izi ngendo z’abifuza kujya kwizihiza iminsi mikuru zahuriranye na gahunda z’abanyeshuri zo kujya mu biruhuko, ubu abanyeshuri bakaba aribo bahabwa amahirwe yo gutaha.
Ishyirahamwe ry’abatwara abantu mu Rwanda naryo rivuga ko gutwara abanyeshuri ari cyo cyihutirwa, naho ikijyanye n’uko ingendo z’abaturage ziza kugenda ntawagize icyo atangazaho.