Amizero
Amakuru

Imodoka yiraye mu baturage benshi biganjemo abagore n’abana

Ababyeyi n’abana babo bari berekeje ku ishuri bagonzwe n’imodoka yataye umuhanda abenshi barakomereka bikomeye. Byabereye hanze y’ikigo cy’ishuri ribanza mu majyepfo y’Intara ya Hunan mu Bushinwa.

Iyi mpanuka yafashwe nk’igitero, yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Ugushyingo 2024, bikaba byakozwe n’imodoka yo mu bwoko bwa SUV y’umweru.

Ikimara kugonga aba bantu, umushoferi wari uyitwaye yahise afatwa na bamwe mu babyeyi n’abashinzwe umutekano kuri icyo kigo, ashyikirizwa Polisi.

Umubyeyi umwe wari ukiva kuri icyo kigo agejejeyo umwana we w’imyaka umunani uhiga, yavuze ko abantu benshi bakomeretse barimo n’abakomeretse bikomeye, ariko ko ku bw’amahirwe imbangukiragutabara yahise ihagera bakajyanwa kwa muganga.

Yagize ati “Ababyeyi batandatu cyangwa barindwi ni bo barwanyije bagatuma iyo modoka yagonganga abantu ihagarara. Umuzamu arashaje, afite nk’imyaka 70 cyangwa 80, nta byinshi yari gukora.”

Icyo kigo cy’ishuri cyabereyeho icyo gitero cyitwa Yong’an Primary School, giherereye mu Karere ka Dingcheng, mu Ntara ya Hunan.

Iki n’igitero cya gatatu nk’iki kibaye mu cyumweru kimwe mu Bushinwa, ibintu byatumye abaturage batangira kugira impungenge z’umutekano wabo.

Ku wa Gatandatu abantu umunani barishwe abandi 17 barakomereka batewe ibyuma mu kigo cy’ishuri ry’imyuga giherereye mu Burasirazuba bw’u Bushinwa. Polisi yavuze ko ukekwa ari umunyeshuri w’imyaka 21 wagombaga kurangiza amasomo uyu mwaka ariko akaba yaratsinzwe ikizami.

Mbere yaho, ku wa 12 Ugushyingo, abantu bagera kuri 35 baciwe mu gitero cy’imodoka mu Majyepfo y’u Bushinwa, aho umugabo yaroshye imodoka mu bantu barimo bakora siporo.

Related posts

Ba Ofisiye bato 501 binjijwe muri Polisi y’u Rwanda [Amafoto]

N. FLAVIEN

USA: Abagera kuri 30 barasiwe mu birori mu Mujyi wa Baltimore.

N. FLAVIEN

Habimana Sostène yahamagaye 3 bakina i Burayi muri 35 bazifashishwa muri CECAFA U23

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777