Kuva mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Mata 2024, mu bice bitandukanye byo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hongeye kuba imirwano ikomeye hagati y’abarwanyi ba M23 n’ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Kinshasa.
Amakuru yizewe agera kuri AMIZERO TV yemeza ko iyi mirwano yatangiriye mu bice biherereye muri Teritwari ya Masisi, ndetse ku rundi ruhande ikanabera mu bice bya Teritwari ya Rutshuru zombi ziri mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Aya makuru kandi yemejwe n’umuyobozi ushinzwe itumanaho n’isakazamakuru muri M23/AFC, Lawrence Kanyuka wavuze ko bamaganye bivuye inyuma ibikorwa bya kinyamaswa by’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Kinshasa birimo kurasa buhumyi mu gace ka Rwindi bakarasa ahantu hatuwe cyane n’abasivile. Yakomeje ariko avuga ko badashobora kurebera ubu bwicanyi kandi ko bagerageza gukora igikwiye.
Muri Teritwari ya Masisi, imirwano yabereye ahitwa Kironko, ibyatumye impunzi nyinshi zihungira mu bice bya Buguri n’ahahegereye, mu gihe muri Teritwari ya Rutshuru, imirwano ikomeye yabereye mu gace ka Rwindi ho muri teritware ya Rutshuru nk’uko byanemejwe na Lawrence Kanyuka ku rukuta rwe rwa X rwahoze rwitwa Twitter.
Abasesengura neza imvugo za M23, bemeza ko igihe cyose isohoye itangazo ivuga ko iri ‘gushyira ibintu mu buryo’, iba iri mu bikorwa by’urugamba rwagutse. Ibi ngo ni nako byagenze haba Masisi na Rwindi aho FARDC n’abambari bayo bari bateye byarangiye birutse kibuno mpa amaguru bata ibikoresho byinshi bya gisirikare birimo na zimwe mu mbunda ziremereye zirasa kure bakoreshaga barasa kuri M23.