Ibyishimo ni byinshi ku banyarwanda nyuma y’icyemezo cy’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF yemereye u Rwanda kuzakinira na Mozambique kuri Stade Huye iri mu Ntara y’Amajyepfo.
Ibi bivuze ko umukino uzaba tariki 18 Kamena 2023, hagati y’u Rwanda na Mozambique uzabera mu Rwanda kuko CAF yamaze gutanga uburenganzira bwo kwakirira Mozambique kuri Stade Huye mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ribinyujije ku rubuga rwa Twitter ryahise ryemeza aya makuru, ritangaza ko CAF yamaze gutanga uburenganzira bwo kuzakirira umukino wa Mozambique kuri Stade Huye.
Ubwo butumwa buragira buti: “Twishimiye kumenyesha Abanyarwanda ko Stade ya Huye yemerewe kwakira imikino yo guhatanira itike yo kuzakina CAN, nk’uko #CAF imaze kubimenyesha FERWAFA. Ubwo gahunda ni kuri 18/06/2023 i Huye i saa cyenda z’amanywa, twakira Os Mambas”.
Kugeza ubu u Rwanda ntiruragira Stade yemewe ku rwego mpuzamahanga, ibintu bituma akenshi habaho kubanza rwasaba, rimwe na rimwe rugashyirwaho n’amananiza nk’uko byagenze ku mukino ikipe y’Igihugu y’u Rwanda iheruka gukina, yemerewe gukinira kuri Kigali Péle Stadium, ikina na Bénin, gusa uyu mukino ukinwa nta mufana wemerewe kuhakandagiza ikirenge.
U Rwanda ruri mu itsinda L, rukaba ruri ku mwanya wa nyuma kuko rwatewe mpaga kubera gukinisha umukinnyi ufite amakarita abiri y’umuhondo, Bénin ihita iba iya gatatu n’amanota ane, ibintu byatumye icyizere cy’Amavubi cyo kuba yarenga umutaru kiyoyoka ndetse FERWAFA ikaba yarasabye imbabazi Abanyarwanda kubera iyi mpaga yatewe Amavubi.
Mu gukemura iki kibazo mu buryo burambye, u Rwanda ruri kubaka Stade Amahoro izuzura mu mwaka utaha wa 2024, ikazaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 45. Iyi Stade yari isanganywe ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 25 yongerewe imyanya, ikibuga kirazamurwa, ndetse ikazasakarwa yose, ishyirwa mu rwego rw’izindi Stade zigezweho ku rwego mpuzamahanga.
