Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Umutekano

Ibyo Kinshasa isaba abasirikare bayo baherutse gusoza amasomo y’abakomando muri M23

Général Major Sylvain Ekenge uvugira Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yasabye abasirikare babo bafatiwe ku rugamba mu ntambara ibera mu burasirazuba bw’iki gihugu, bakaba banaherutse kwinjizwa mu gisirikare cya AFC/M23 bahanganye, kutazubaha ibyo uyu mutwe wabafashe ubategeka, ahubwo ko bakwiye kujya bahindukiza imbunda bakarasa abayobozi b’uyu mutwe.

Général Major Sylvain Ekenge yabitangaje mu ijoro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa gatandatu tariki ya 20/09/2025.

Muri ubwo butumwa yageneraga abasirikare babo bafatiwe ku rugamba bahanganyemo na M23, yagize ati: “Ku basirikare ba FARDC bafashwe, abafatiwe ku rugamba, n’abandi bajyanywe n’umwanzi batabishaka. Muracyari abasirikare ba Leta ya DR Congo, nta gereza, nta munyururu, nta buryo na bumwe bwo kuboza ubwonko bwahanagura indahiro mwarahiye ko muzakorera Igihugu.”

Yakomeje ababwira ko bahawe amasomo yo gukorera Igihugu no kukirwanirira kugera ku gitambo cya nyuma, anabibutsa ko bakiri ku rutonde rw’abasirikare b’Igihugu ndetse kandi ko ibyo bagenerwa n’amategeko bazakomeza kubihabwa.

Yabasabye kugaruka ku ruhande rwa Leta, baba batanagarutse bakajya berekeza imbunda ku bayobozi ba AFC/M23 bakabica, aho gukomeza gukorana na yo kuko ngo byaba ari ugutatira indahiro barahiriye ku ibendera ry’Igihugu.

Aba basirikare baherutse gusoza amasomo ya gisirikare mu kigo cy’imyitozo cya Rumangabo, aho mu muhango wo kuyasoza, imbere y’Umugaba w’Ingabo za ARC, Général Major Emmanuel Sultan Makenga bagaragaye baririmba indirimbo ivuga ko biyemeje kurwanya ubutegetsi bw’i Kinshasa kugeza habonetse impinduka.

Muri uwo muhango, AFC/M23 yemeje ko hasoje abakomando barenga ibihumbi birindwi (7,000), isobanura ko bagizwe n’abahoze mu gisirikare n’igipolisi cya Leta ya DR Congo. Kuva icyo gihe, ubutegetsi bwa Kinshasa bwahise butangira kwamagana icyo gikorwa kigaragara nko kubaca amabere, banagaragaza ko bajyanwe mu gisirikare ku ngufu aho kuba ku bushake bwabo.

MCN dukesha iyi nkuru ivuga ko ari ubwa mbere Leta ya Kinshasa yemeje ko hari abasirikare bayo benshi bafatiwe ku rugamba ubwo M23 yafataga Goma ndetse na Bukavu no mu bindi bice bigenzurwa n’uyu mutwe ukomeje guhangayikisha bikomeye Leta ya Kinshasa yiyemeje kuwutwerera u Rwanda aho gukemura ibyo basabwa gukora kugirango amahoro agaruke.

Related posts

Mantis Kivu Queen Hotel ireremba mu kiyaga cya Kivu yakoze impanuka igonze ikibuye.

N. FLAVIEN

Rubavu: Imodoka itwara abagenzi yagonzwe n’igikamyo gitwara mazutu, batatu bahita bahagwa.

N. FLAVIEN

Perezida Paul Kagame yayoboye Inama ya Komite Nyobozi ya FPR Inkotanyi.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777