Amakuru aturuka muri Afurika y’Epfo aravuga ko Igisirikare cyabo, SANDF cyatangaje ko guhangana n’abarwanyi ba M23 bigoye cyane kuko bafite intwaro zigezweho zishwanyaguza ibikoresho bya gisirikare bitamenwa n’amasasu, ikindi ngo bakaba badatinya amasasu ku buryo ngo iyo musakiranye ntacyo wakora ngo ubasubize inyuma.
Igikomeje gutera ubwoba cyane ngo ni zimwe mu mbunda ngo M23 yibitseho zizwi nka ‘4 Spigot Antitank Missiles’ zakozwe n’abarusiya. Bimwe mu bitangazamakuru byo muri Afurika y’Epfo byatangaje ko bahawe amakuru ko zimwe mu modoka zabo zitamenwa n’amasasu ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zarashwe n’izi mbunda zikazangiza bikomeye.
Bivugwa ko izi misile ubusanzwe zizwi nka ‘9K111 Fagot’ cyangwa se AT-4 Spigot Russian Anti-Tank Guided Missile (ATGM), zaguzwe na Leta ya DR Congo ariko igisirikare cyayo, FARDC kinanirwa kuzikoresha kuko nta n’ibifaru M23 ikoresha ngo wenda bazazikoreshe babirasa, ibyatumye M23 ifata izi ntwaro za DR Congo aho zari zibitse nk’uko isanzwe ifata n’izindi ntwaro nyinshi za FARDC.
Bivugwa ko Igisirikare cya Afurika y’Epfo cyatunguwe bikomeye n’imbaraga Umutwe wa M23 ufite ndetse ukaba ukorana cyane n’abaturage kuko ari nabo ahanini babatungira ugatoki ahari FARDC, Wazalendo, FDLR, abacanshuro b’abarundi, Ingabo za Afurika y’Epfo n’abandi bishyize hamwe mu kuyirwanya.
Kuwa Gatanu tariki 31 Gicurasi 2024, Igisirikare cya Afurika y’Epfo cyatangaje ko umusirikare wabo wari mu butumwa bwa SADC muri DR Congo yishwe n’ibisasu bya M23, abasaga 13 barakomereka, mu gihe ngo imodoka zabo ebyiri zitamenwa n’amasasu nazo zangijwe n’ibisasu by’abarwanyi b’uyu mutwe. Ku ruhande rwa M23 bo batangaje ko bafashe izo modoka, bakaba baranazijyane mu duce bagenzura ndetse ngo bakaba baranafashe mpiri abasirikare ba Afurika y’Epfo, bica n’abandi, ibyatumye amwe mu mashyirahamwe yigenga muri Afurika y’Epfo yamagana Leta yabo kuko ngo amakuru itangaza ashobora kuba arimo ibinyoma.
M23 ikomeje kwigamba ko idateze gusubira inyuma ko izakomeza kwirwanaho kinyamwuga ari nako irinda abaturage n’ibyabo, ikaba yemeza ko ntawe ushobora gutsinda umwana uri iwabo kandi arwanira uburenganzira bwe n’ubw’ababyeyi be bakomeje kumeneshwa na Leta ya Kinshasa bakunze kwita Leta y’abicanyi. M23 iherutse gutangaza ko yatwitse ibifaru bya SADC bigera kuri bitandatu, ikaba yaranashyize hanze amashusho itwaye ibifaru bivugwa ko ari ibya SADC yafashe.






