Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko itishimiye imyitwarire y’inteko ishinga amategeko y’u Burayi, iyishinja kwivanga mu bibazo by’imbere mu gihugu no gutesha agaciro ubutabera bwo muri Afurika, nyuma y’uko igaragaje icyifuzo cyo gusabira Ingabire Victoire Umuhoza gufungurwa.
Iyi nteko yashingiye ku ifungwa rya Ingabire ryabaye muri Kamena 2025, aho akurikiranyweho ibyaha birimo gushinga umutwe w’abagizi ba nabi no gutegura ibikorwa byashoboraga guteza imvururu mu baturage, ibivugwaho bikaba biri mu maboko y’ubutabera bw’u Rwanda.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, abinyujije ku rubuga rwa X kuri uyu wa 29 Mutarama 2026, yasubije amagambo y’iyo nteko ayibutsa ko u Rwanda ari igihugu kigenga, kidashobora kwemera kwigishwa uko kigomba gukoresha ubutabera bwacyo n’inzego z’amategeko zo ku mugabane wa Afurika.
Yavuze ko imyitwarire igaragazwa n’inteko ishinga amategeko y’u Burayi ishingiye ku bwirasi no kwibona nk’ifite indangagaciro zisumba iz’abandi, bigatuma isuzugura inzego z’ubutabera zo mu bihugu byahoze bikolonijwe.
Amb. Nduhungirehe yibukije ko nubwo u Burayi bushobora kuba bugifite ijambo ku bihugu n’uturere nka Greenland, Aruba cyangwa New Caledonia, butazigera bugira ububasha ku Rwanda rwabonye ubwigenge bwarwo hashize imyaka irenga 60.
Iyi myitwarire y’inteko ishinga amategeko y’u Burayi yagaragaye nyuma y’uko ihamagariwe n’umuhungu wa Ingabire Victoire, Rémy Amahirwa, wayisabye gushyira igitutu kuri Leta y’u Rwanda kugira ngo nyina arekurwe.
Si ubwa mbere inteko ishinga amategeko y’u Burayi igaragaje impungenge ku rubanza rwa Ingabire Victoire Umuhoza, kuko no mu mpera za 2025 yari yasabye ko arekurwa, ivuga ko afunzwe azira ibitekerezo bya politiki, mu gihe u Rwanda rushimangira ko akurikiranyweho ibyaha biteganywa n’amategeko.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko Ingabire yatawe muri yombi ku wa 19 Mutarama 2025 hashingiwe ku cyemezo cy’urukiko rukuru, cyategetse ko akorwaho iperereza ku byaha bikomeye birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi no gutegura ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano rusange.
Iperereza ryagaragaje ko hari amahugurwa yavugwaga ko yahabwaga bamwe mu bahoze ari abanyamuryango b’ishyaka DALFA-Umurinzi ayoboye, ubushinjacyaha bukavuga ko yari agamije kubangisha abaturage ubutegetsi buriho, mu gihe Ingabire we yahakanye ayo makuru.
Nyuma yo gutegekwa gukurikiranwa afunze, Ingabire yajuririye mu rukiko rw’ikirenga, rwasanze ikirego yatanze gifite ishingiro, rutegeka ko kizaburanishwa guhera muri Werurwe 2026.
U Rwanda rukomeza gushimangira ko imanza zose ziburanishwa zigendera ku mategeko, kandi ko nta rwego rwo hanze rufite ububasha bwo gutegeka ubutabera bwarwo uko bugomba gufata ibyemezo.

