Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yasabye abanyeshuri ba Wisdom School ndetse n’abandi muri rusange kwimakaza umuco w’isuku, ashimangira ko ari inkingi y’ubuzima bwiza, imyigire inoze n’iterambere rirambye ry’Igihugu.
Yabigarutseho kuri uyu wa 10 Gashyantare 2026, ubwo yari mu gikorwa cy’igitondo cy’isuku cyabereye mu kigo cy’amashuri cya Wisdom School Musanze, giherereye mu karere ka Musanze, Umurenge wa Cyuve, Akagari ka Rwebeya, Umudugudu wa Nyiraruhengeri, aho yifatanyije n’abanyeshuri, ubuyobozi bw’ishuri n’abandi bayobozi mu bikorwa bigamije gutoza abakiri bato gukurana umuco w’isuku aho bari hose.
Abanyeshuri biga muri Wisdom School Musanze bagaragaje ko iki gikorwa cyabongereye ubumenyi n’ubushake bwo guhorana isuku ku mubiri, ku myambaro no mu bice byose babamo. Bavuga ko isuku ari ishingiro ry’ubuzima bwiza kandi ikabafasha no kwitwara neza mu muryango no mu muryango mugari.
Uwase Analyse, umwe mu banyeshuri bitabiriye igikorwa cy’igitondo cy’isuku, yavuze ko cyabigishije gufata isuku nk’inshingano ya buri wese.
Yagize ati: “Iki gikorwa kitwigishije byinshi. Twumvise ko tugomba kugira uruhare rugaragara mu iterambere ry’igihugu no kubungabunga ibidukikije duhereye ku isuku aho tuba n’aho twigira.”
Uwimana Marie Claire, wiga ubuforomo mu mwaka wa gatandatu, yashimangiye ko isuku ikwiye gufatwa nk’umuco aho kuba itegeko rikorwa kubera igitutu.
Ati: “Isuku ikwiye kuba umuco. Umuntu wese agomba kugira isuku aho aba, akiyitaho kandi akigirira isuku ku mubiri no ku myambaro, kuko bigira uruhare runini ku buzima bwe.”
Sendagire Isaac Prince, uhagarariye abanyeshuri biga muri Wisdom School Musanze, yavuze ko isuku ari isura y’umuntu ishobora kumusobanura aho ageze hose.
Yagize ati: “Iyo umuntu ageze ahantu hakeye, ahita abona ko n’ibindi bikorwa neza. Mu by’ukuri abantu benshi ntibabeshejweho n’ubwenge bwo mu ishuri gusa, ahubwo n’uko umuntu agaragara n’imyitwarire ye bigira uruhare mu mibereho ye.”Yongeyeho ko kugira isuku bidahenda, ashimira Guverineri Mugabowagahunde ku masomo y’ingirakamaro yabahaye abagiriye umumaro mu buzima bwa buri munsi.
Umuyobozi wa Wisdom School Rwanda, Nduwayezu Elie, yavuze ko iki gikorwa ari ingenzi cyane mu burere bw’urubyiruko, kuko kigamije kurera abanyeshuri bazira umwanda kandi bashyira imbere isuku aho bari hose.
Yagize ati: “Dufata isuku nk’inkingi y’uburere. Niyo mpamvu dushyira imbaraga mu bikorwa bituma abanyeshuri bakurana uyu muco, atari mu ishuri gusa ahubwo no mu buzima bwabo bwa buri munsi.”
Yakomeje avuga ko Wisdom School Rwanda ifite imishinga itandukanye igamije kwimakaza isuku no kubungabunga ibidukikije, harimo kubaka uruganda rwa biogas ruzafasha kugabanya imyanda no kurinda ikirere kwangirika.
Ati: “Turifuza ko ishuri ryacu riba icyitegererezo mu isuku, mu kurengera ibidukikije no mu guhanga ibisubizo birambye.”
Guverineri Mugabowagahunde Maurice yashimangiye ko igikorwa cy’igitondo cy’isuku ari imwe mu nzira zifasha gutoza abakiri bato gukurana indangagaciro nziza. Yavuze ko ubu bukangurambaga bukwiye gushyirwamo imbaraga kugira ngo n’igihe abanyeshuri bagiye iwabo bagaragaze ko hari byinshi bakuye mu ishuri bitari amasomo gusa.
Yagize ati: “Umuco w’isuku ugomba kwigishwa ukiri muto ukaba igice cy’imibereho ya buri munsi. Ibyo abana bigira ku ishuri bigomba kubagaragaraho n’igihe bari mu miryango yabo n’aho bazaba bari hose.”
Guverineri yongeyeho ko iki gikorwa gifitanye isano ya hafi na gahunda ya Furesheri ku ishuri igamije kwimakaza isuku ku banyeshuri n’aho baba. Yaganirije abanyeshuri ku zindi ngingo zigamije guteza imbere imyigire yabo zirimo kwirinda inda zitateganyijwe, kurwanya ibiyobyabwenge no kugarura abavuye mu ishuri bagakomeza amasomo.
Yashishikarije inzego z’ibanze kugira uruhare mu gutanga amakuru ku gihe kugira ngo ikibazo cyo guta ishuri gikumirwe hakiri kare. Mu bindi byagarutsweho harimo kongera ibyumba by’amashuri no gufata neza imigezi ituruka mu Birunga hagamijwe kubungabunga ibidukikije no kwirinda iyangirika ryabyo.
Hatanze kandi ubukangurira abanyeshuri, ubuyobozi bw’ishuri n’inzego zose bireba gukomeza gufatanya mu kwimakaza umuco w’isuku, nk’ishingiro ry’ubuzima bwiza, imyigire inoze n’iterambere rirambye ry’igihugu.






