Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Uburezi

GS Byumba Catholique imaze imyaka 83 irerera u Rwanda n’Isi ikomeje kuba ‘nkore neza bandebereho’.

Kuva mu Rwanda rwo hambere kugeza na n’ubu, abihaye Imana gatolika bavuzwe cyane mu burezi bufite ireme kuko nta na rimwe bigeze bajenjekera uwo ari we wese, bigatuma ibigo byabo cyangwa se ibyo bareberera bihora ku isonga mu kwigisha umwana ushoboye uzigirira akamaro akakagirira n’Isi kuri ibi hakiyongeraho ikinyabupfura ntagereranywa byatumye ubonye ukora neza wese avuga ati “ubanza uyu muntu yarize mu bapadiri cyangwa ababikira”.

Mu gihe hirya no hino muri Afurika ndetse no mu bindi bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bakomeje kugorwa no kubonera abana amashuri ahagije kandi anatanga uburezi bufite ireme, u Rwanda rusa nk’ururi mu nzira nziza yo gukemura iki kibazo kuko rwifashishije ‘gahunda yo kwishakamo ibisubizo’ rwashyizeho gahunda y’uburezi bw’ibanze y’imyaka 12, maze rukemura ibibazo byinshi birimo ko mu mateka y’Igihugu ari ubwa mbere umubare munini wize, hatangwa akazi kuri benshi bahinduriwe ubuzima, hubatswe ibyumba bya mbere byinshi mu mateka y’Igihugu ndetse urubyiruko rwishiraga mu ngeso mbi narwo ruyoboka ishuri tutaretse n’abashskaga bakiri bato nabo bayobotse ishuri maze imyaka yo gushaka iriyongera.

N’ubwo hari abakomeje gukemanga bene ubu burezi, abihaye Imana gatolika, biyemeje kuguma ku mwimerere wabo n’ubwo hataburamo tumwe mu tubazo bitewe n’imiterere y’aya mashuri aho abana biga bataha (Day Schools) nk’uko abarerera n’abakora kuri GS Byumba Catholique, ishuri rya Kiliziya Gatolika, Diyoseze ya Byumba ricungwa na Leta ku bw’amasezerano babiduhamirije, bakemeza ko umwimerere w’abihaye Imana gatolika ugaragara cyane muri iri shuri bita indatwa mu mashuri yiga ataha (Day Schools).

Uwitwa Mushimiyimana Jean de Dieu, avuga ko atabona amagambo akwiye yo gushima ishuri we yita irya mbere mu ntara y’Amajyaruguru, akaba yemeza ko imikorere idasanzwe y’ubuyobozi bwa GS Byumba Catholique by’umwihariko muri iyi myaka ya vuba yagaragaje impinduka zidasanzwe, kuri ubu abatuye Umujyi wa Byumba ndetse n’abavuye handi mu ntara bakaba babyiganira kuryigamo n’ubwo ngo hari igihe imyanya iba mike ugasanga abaryifuza ntibaribonye 100%.

Ibi kandi bishimangirwa na Ngendahayo Augustin hamwe na Mujawamariya Clémentine bemeza ko ishuri ryabo utapfa kumenya ko ari rimwe mu yatangiye ababyeyi banga kujyanamo abana babo kuko ngo bumvaga nta burezi budasanzwe bashobora gutanga. Gusa ngo kuri ubu hari n’abo bahereza mu mashuri acumbikira abana (Boarding Schools) bakanga kujyayo kuko bizeye urwego rw’uburezi butangirwa muri iri shuri ryamaze kwandika izina mu karere ka Gicumbi ndetse n’ahandi mu ntara bitewe n’ubuhamya bwiza bw’abaharereye ndetse n’abakiharerera.

Uwitwa Juma Silas nawe ntajya kure y’abandi kuko we ubwe avuga ko aho iri shuri rigeze hamutera impungenge kuko ngo hari igihe buzacya bakumva ryahinduwe iricumbikira abana, gusa ariko akemeza ko ibyo bitapfa gukunda bitewe n’imiterere y’aho riherereye ahubwo akifuza ko Leta yabongera icyiciro cya kabiri maze ngo bagahabwa amashami kuko ngo ubusanzwe bagarukira mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye gusa.

Amwe mu mateka y’iri shuri:

Groupe Scolaire Byumba Catholique ni ishuri rya Kiliziya Gatolika, Diyoseze ya Byumba ifatanya na Leta ku bw’amasezerano. Ryatangijwe n’abapadiri b’abazungu mu mwaka wa 1941 nyuma y’ubutumwa bakoreye ku musozi wa Buhambe, ibyatumye iri shuri ribanza no kwitwa ‘ishuri rya Buhambe’ aho amashuri ya mbere yari yubatswe mu bigonyi byari mu bihuru, ishuri rya mbere rikaba ryarizwemo n’abahungu 32.

Buhoro buhoro, ishuri ryakomeje gukura maze noneho rubakishwa amatafari kuko hari habonetse inkunga y’abapadiri, abayobozi bo mu nzego z’ubutegetsi ndetse n’abaturage ubwabo babonaga akamaro ribafitiye. Iri ni shuri rukumbi ryari mu gace k’Urukiga ryakiraga abana bavuye mu bice bya Rushaki, Bungwe, Miyove, Buyoga, Buyaga no mu bice bindi byegereye Byumba. Amasomo yibandwagaho yari iyobokamana, kubara no gusoma byose bigatangwa mu kinyarwanda kuko igifaransa cyaje nyuma n’ubwo ubuyobozi bwaryo n’ubundi bwari mu maboko y’ab’uruhu rwera.

Mu kwezi kwa kabiri (Gashyantare) 1953 ubwo abafurere (Frères des Ecoles Chrétiennes) bageraga i Byumba, batangije ishuri ryisumbuye ryigishaga n’ubwarimu (Groupe Scolaire de La Salle), maze bafata rya shuri ribanza ryari hafi aho kugirango abiga ubwarimu (kwigisha) bajye baryitorezaho, kuva icyo gihe rihindura izina rihita ryitwa “Ecole Primaire d’Application” (EPA) maze abafureri baritera inkunga zirimo ibikoresho kugirango ribashe kugera ku ntego. Uwamenyekanye cyane muri bo akaba ari uwitwa Mansuy Jongen.

Guhera mu mwaka w’amashuri 1966 -1967, ishuri ryavuye ku kwakira abana bamwe gusa noneho ryakira abana bavanze (abahungu n’abakobwa) ibyatangiriye mu mwaka wa gatandatu kuko mbere yaho abana bigaga batandukanye. “Ecole Primaire d’Application” (EPA) yaje gukurwamo ibigo bibiri, ari byo: Byumba A na Byumba B. Ikigo cya Byumba B kiyoborwa na Benebikira.

Mu mpinduka zabaye mu 1979, ishuri ryongeye kugabanywamo kabiri. Byumba I, yari igizwe na zimwe mu nyubako zikigaragara ahari ikigo ahari kuva mu wa mbere kugeza mu wa gatanu, mu gihe Byumba II yo yakiraga kuva mu wa gatandatu kugeza mu wa munani ikorera ahitwa KUCYAPA, kuri ubu ahari Centre Pastoral Fiat, munsi y’umuhanda werekeza ku badominikani.

Nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, abana bose bongeye guhurizwa hamwe mu ishuri ryitwa “Ecole Primaire d’Application” (EPA) Byumba Catholique. Muri 2009, ibikorwaremezo byaravuguruwe, hubakwa ibishya maze amategura asimbuzwa amabati ari nako hubakwa ibyumba bigezweho byagombaga kwakira abana bo mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 9 (9YBE) maze ishuri rihabwa izina rishya rya “Groupe Scolaire Byumba Catholique”.

Mu mwaka wa 2014, iri shuri ryaragijwe Mutagatifu Augustin nk’umurimzi. Magingo aya, iri shuri rifite ibyiciro bitatu ari byo: amashuri y’inshuke (Nursery), amashuri abanza (Primary) n’icyiciro rusange cy’ayisumbuye (O’Level) kikaba gifite abanyeshuri 1250, kikaba gishimwa imikorere myiza n’ubuyobozi kuva ku kagari kugera ku rwego rw’Igihugu kubera imitsindire iri ku rwego rwo hejuru.

Abayobozi bayoboye iri shuri kuva mu 1941:

  1. Padiri Merry (Père Blanc) 1941-1953
  2. Frère Réné (Frère des Ecoles Chrétiennes) 1953-1960
  3. Kabanda Cyprien 1960-1962
  4. Ndeze Léonidas 1962-1965
  5. Kalimba Aloys 1965-1976
  6. Maitre Principal de Zone 1976-1984
  7. Mutabaruka Cléophas 1985-1994
  8. Nubahimfura Antoine 1994-2006
  9. Kavumbutse Come 2007
  10. Niyonsaba Bérnard 2009
  11. Kalimba François Xavier 2009-2011
  12. Sr Mukabutera Cassilde 2012
  13. Padiri Ngamije Mihigo Antoine 2013-2014
  14. Padiri Siborurema Jean Pierre 2014-2017
  15. Padiri Niyitanga Principe 2017-
Winjiye muri iki kigo uhasanga ubusitani buri gutunganywa neza.
Kiliziya ya Diyoseze ya Byumba iki kigo cyubatse hafi yayo neza.
Ku marembo yacyo ni uku hameze.
Amashuri y’iki kigo kuri ubu ajyanye n’igihe.
Bafite aho abana bigira amasomo y’ubumenyi ku buryo bacengerwa neza.
Ikoranabuhanga naryo ntiryasigaye muri iki kigo cyifuzwa na benshi.
Aho abanyeshuri bafatira amafunguro (Refectoire)
Ishuri ry’abana bo mu mashuri abanza rigezweho.
Umukobwa ntiyasigaye kuko yubakiwe icyumba kijyanye n’igihe.
Iyo utambagira iri shuri ubona ko ari ishuri rifite umwihariko.

AMAFOTO: Flavien @AMIZERO TV

Related posts

Musanze: ibura ry’amazi rya hato na hato rigiye guhinduka amateka

N. FLAVIEN

Icyo Leta y’u Rwanda yavuze ku mafoto ya drone ashinja RDF kwinjira muri DR Congo.

N. FLAVIEN

M23 na MONUSCO byagiye muri mpangara nguhangare.

KALISA

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777