Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Ubuzima

Gicumbi: RBC yasabye abaturage kwitabira kwivuza indwara zo mu mutwe.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC kirakangurira abaturage bo mu karere ka Gicumbi kwitabira ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe n’ubundi bumuga ubwo ari bwo bwose kuko begerejwe ubuvuzi hafi yabo n’abaganga b’inzobere muri byo.

Byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Gicurasi 2024, mu bukangurambaga bwo kwita ku buzima bwo mu mutwe no kwirinda Virusi itera SIDA bwateguwe na RBC ku bufatanye n’Urugaga rw’Imiryamgo y’Abantu bafite Ubumuga mu kurwanya SIDA no guteza imbere ubuzima UPHLS n’abandi.

Ubushakashatsi bwakozwe na RBC mu mwaka wa 2018 bwagaragaje ko 5% by’abarwayi bo mu mutwe aribo gusa babasha kugezwa kwa muganga, ari yo mpamvu hashyizwe imbaraga mu bukangurambaga bwo kubamenyesha ko begerejwe serivisi zo kwivuza kuko iyo bikozwe n’abaganga b’inzobere bahawe bashobora gukira bagakora ibikorwa bibateza imbere nk’abandi.

Mugiraneza Cyprien ni umwe mu bigeze guhura n’uburwayi bwo mu mutwe yivuza neza anywa imiti uko yabitegetswe n’abaganga, ubu akaba yarihangiye umurimo wo kudoda inkweto, ibyatumye yiyubakira inzu n’ibindi bikorwa by’iterambere, gusa agasaba ko bakwirinda kujya babaha akato kuko nabo ari abantu nk’abandi kandi bafite imbaraga.

Yagize ati: “Byatangiye mbona nkanumva ibyo abandi batabona batanumva, mu mutwe biricanga mara igihe meze nabi, banjyanye kwa muganga bampa ubuvuzi bugezweho ndakira, ndoda inkweto, niyubakiye inzu nziza nshyiramo n’ibikoresho n’ubu imiti ndayinywa kandi meze neza, ahubwo abantu ntibakaduhe akato kuko turi abantu bakwiye kwitabwaho byihariye”.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa UHPLS Karangwa François Xavier, avuga ko ubu bukangurambaga bwateguwe bagendeye ku turere dufite imibare iri hejuru y’abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, bagamije kubamenyesha ko ubuvuzi bwabegerejwe, bityo bakwiye kubwitabira bagakira bagakora imirimo ibateza imbere bo ubwabo n’Igihugu muri rusange.

Ati: “Ubukangurambaga bukubiye mu bintu bitatu: ubumuga, kurwanya SIDA n’ubuzima bwo mu mutwe. Tugamije kubamenyesha ko Minisiteri y’ubuzima yabegereje serivisi z’ubuvuzi bakavurwa bagakira ubundi bagakora bagasora nk’abandi bose bakiteza imbere”.

Umukozi mu kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC ukora mu ishami ryo kwita ku buzima bwo mu mutwe, Médiatrice Mukeshimana, yasabye abaturage kwitabira kwivuza uburwayi bwo mu mutwe n’ubundi bumuga buri wese akabigira ibye, ndetse bakirinda kubaha akato no kubaheza kuko ari abantu nk’abandi.

Yagize ati: “Nka RBC turabakangurira kwivuza kuko Minisante yabegereje serivisi z’ubuvuzi n’abaganga b’inzobere, ikindi natwe dufashe aba barwayi kugera kwa muganga kuko bavurwa bagakira, twirinde kubaheza no kubaha akato kuko abafite ubumuga n’uburwayi bwo mu mutwe ni abantu nk’abandi”.

Kugeza ubu Uturere dutanu ni two tuza imbere mu kugira abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe ari two Rubavu, Nyaruguru, Nyagatare, Gisagara na Gicumbi yo ifite abagera ku 14,397 bafite uburwayi bwo mu mutwe, barimo abagore 7,980 n’abagabo 6,417.

Mu gihugu hose habarurwa abafite uburwayi bwo mu mutwe bagera ku 23,739, aho byagaragajwe ko 1/2 cy’indwara zo mu mutwe zitangirira ku rubyiruko kuva ku myaka 12, naho 3/4 ari uguhera hejuru y’imyaka 20.

Yanditswe na N. JANVIERE/ WWW.AMIZERO.RW

Related posts

Ayabasore: Umuvugo mushya wa Junior Rumaga utamaza abasore b’inkoramahano

N. FLAVIEN

Guinée: Perezida Kagame yakiriwe na Général Mamadi Doumbouya.

N. FLAVIEN

Ngororero: Abashoramari bakomoka muri aka Karere basabwe gushora imari ku ivuko.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777