Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

Général Olivier Gasita ukomeje kuvugisha Wazalendo muri Uvira ni muntu ki?

Général de Brigade Olivier Gasita Mukondo, utarimo kuvugwaho rumwe, cyane cyane na Wazalendo ndetse n’abandi bagendera ku ngengabitekerezo y’urwango banga abatutsi n’abasa nabo bose, byavuzwe ko ari mu mujyi wa Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, umujyi yabayemo imyaka myinshi mbere, ariko kuri ubu akaba ari kuwirukanwamo. Bivugwa ko Gasita yavukiye ahitwa i Kitashya muri Secteur ya Tanganyika, Zone ya Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Amakuru yimbitse kuri Gasita yemeza ko nyuma yagiye kuba mu Minembwe aho yize amashuri abanza aza kugarukana n’abo mu muryango we mu mujyi wa Uvira aho yize anarangiriza amashuri yisumbuye, naho Kaminuza ayiga i Ngozi mu gihugu cy’u Burundi. Umwirondoro we uvuga ko yinjiye mu gisirikare mu 1996, akorera mu Minembwe imyaka myinshi aho yari afite ipeti rya Kapiteni, nyuma yaje gufungwa, afunguwe yoherezwa mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru agirwa Admnistrateur wa Territoire ya Yumbi aho yari afite ipeti rya Colonel. Aha yahavuye ajya gukorera i Kinshasa akomeza kuzamuka mu ntera mu gisirikare.

Umwaka ushize, ubwo ingabo za Leta, FARDC zarwanaga na M23, Gen Gasita yoherejwe gukorera mu mujyi wa Bukavu kurwanya inyeshyamba za M23, urugamba we na bagenzi batsinzwe bagahunga. Yagiye gukorera i Kindu mu murwa mukuru w’Intara ya Maniema. Mu minsi ishize ni bwo yategetswe n’abamukuriye kujya gukorera mu mujyi wa Uvira, umujyi yakuriyemo. Ibi ni byo ubu bifatwa nk’intandaro y’impagarara ziri muri uyu mujyi nk’uko tubikesha BBC.

Bamwe mu banyecongo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge bahuza ibirimo kuba kuri Gen Gasita n’ivangura, ubwicanyi n’ubugizi bwa nabi bavuga ko bakorerwa muri iki gihugu. Ndetse bakavuga ko bigaragarira mu magambo avugwa n’abakuriye Wazalendo kuri Gasita, basanzwe bita abo muri ubu bwoko Abanyarwanda.

Abandi bavuga ko ibirimo kuba kuri Gen Gasita bishingiye gusa ku mpamvu z’imirimo ya gisirikare yari ashinzwe mu gihe cy’intambara na M23, no gushidikanya ko ashobora kutuzuza neza inshingano ze mu gihe M23 yaba igeze muri Uvira, uyu Gasita ngo akaba yaharekura mu buryo bworoshye abererekera abitwa bene wabo nk’uko ngo byagenze i Bukavu.

Général Gasita Olivier mu mwambaro wa gisirikare hamwe na Minisitiri w’Ingabo wa RDC.

Related posts

Itariki y’urubanza rwa Kabuga Félicien mu mizi yamenyekanye.

N. FLAVIEN

Rwamagana: Hari abagize uruhare muri Jenoside bakigaragaraho ingengabitekerezo-Ubuhamya.

Muntu Clarisse

Icyemezo cyo gusoresha abahabwa akazi mu bukwe gikomeje kubica bigacika.

ISHIMWE Elyse Naise

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777