General Muhoozi Kainerugaba(umuhungu w’imfura wa Perezida Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda), yageze mu Rwanda hamwe n’itsinda rigari ririmo abaminisitiri bo muri Uganda, mu ruzinduko bwite rwatangiye kuri iki Cyumweru tariki 23 Mata 2023.
General Muhoozi Kainerugaba asanzwe ari Umujyanama wa Se, Perezida Museveni mu bikorwa bya gisirikare byihariye. Icyakora amaze iminsi atari mu buyobozi bw’ingabo nyuma yo gukurwa ku mwanya w’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka.
Uyu mugabo w’imyaka 48 ukunze gukoresha cyane Twitter yaherukaga gutangaza ko isabukuru y’imyaka 49 azayizihirirza i Kigali, ku wa 24 Mata 2023, bamwe bakaba barabifashe nko gushyenga.
Uyu mugabo ufata mu Rwanda nko kwa se wabo (Uncle) nta mikino agira mu byo yandika, yabishyize mu ngiro kuri uyu wa Mbere akaba ari bwo hizihizwa isabukuru y’imyaka ye 49.
Mu itsinda ryaje rigaragiye Muhoozi i Kigali harimo Minisitiri w’Ubutabera wa Uganda, Norbert Mao; Minisitiri w’Umutekano, Maj Gen (Rtd) Jim Muhwezi na Andrew Mwenda, Umuvugizi w’Ibikorwa bya Gen Muhoozi binyuzwa mu kizwi nka MK Movement.
Akigera i Kigali, General Muhoozi yakiriwe n’abarimo Umuyobozi w’Ingabo zishinzwe Umutekano w’Abayobozi bakuru, Maj Gen Willy Rwagasana n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga.
General Muhoozi aheruka gutangaza byeruye ko yifuza gusimbura se ku buyobozi bwa Uganda ubwo azaba asoje manda mu 2026, umwanya azaba amazeho imyaka 40.
Mu 2022 ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 48 ya General Muhoozi byabereye i Kampala ndetse binitabirwa na Perezida Paul Kagame yita se wabo (Uncle).
Mu ijambo Perezida Kagame yavuze icyo gihe yashimye Lt Gen (ipeti yari afite icyo gihe) Muhoozi ku bintu bitandukanye yagezeho mu myaka 48 yujuje ndetse agaragaza ko bamwitezeho byinshi.
Ati: “Imyaka 48 ivuze ko hari igihe amaze kubaho ariko na none ivuze ko akiri muto. Icy’ingenzi ni uko yabayeho muri iki gihe ndetse n’indi myaka myinshi iri imbere azayikoresha neza kurushaho. Ndashaka kandi kubwira Muhoozi ko hari byinshi bimwitezweho ku buryo akwiriye gukomeza inzira yatangiye. Wakoze cyane kuntumira mu birori by’isabukuru yawe.”
Ni isabukuru agiye kwizihiriza mu Rwanda, hanishimirwa ko umubano w’Ibihugu byombi wifashe neza, nyuma y’imyaka yashize umupaka warafunzwe kuko ibihugu byombi byarebanaga ay’ingwe.
Uganda yashinjaga u Rwanda kohereza abantu yo kuyineka, u Rwanda rwo rukayishinja gukorera iyicarubozo abaturage b’ibzirakarengane, no guha urwaho imitwe igamje kuruhungabanyiriza umutekano irimo RNC, FDLR, RUD Urunana n’indi. Ibi byose ubu bimaze guhabwa umurongo.
Gen Muhoozi ageze i Kigali nyuma y’ibirori bikomeye byabereye i Kabale, byanitabiriwe n’abahanzi bo mu Rwanda, hanaba umukino wa gicuti wahuje impande zombi mu mupira w’amaguru, zinganya igitego 1-1 nk’uko tubikesha Igihe.
Ni uruhurirane rw’ibikorwa byiswe ‘Rukundo Egumeho”, byo kwishimira ubucuti hagati y’u Rwanda na Uganda, umubano Gen Muhoozi yagize uruhare mu kuzahura binyuze mu ngendo yagiriye i Kigali.
