Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Umutekano

General Jeff Nyagah ntiyemera ibyo kohereza Umutwe wa M23 muri Sabyinyo.

Umugaba mukuru w’Ingabo za EAC ziri mu Burasirazuba bwa DR Congo, EACRF, ukomoka muri Kenya, Major General Jeff Nyagah, kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Mata 2023, ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru i Goma, yagaragaje ko adashyigikiye ko abarwanyi ba M23 bajya muri Sabyinyo nyuma yo kuva mu duce bari barigaruriye muri Teritwari za Rutshuru, Masisi na Nyiragongo.

Mu Murwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, General Jeff Nyagah yagize ati: “Mbere yo kohereza abantu muri Sabyinyo, mwabanje kuhategura? mwe se mwigeze muba muri Sabyinyo? Murashaka ko abantu bapfira hariya? Ese ni iki giteganyirijwe imibereho yabo y’ubuzima?”

Aya magambo ya General Jeff Nyagah ariko ntiyakiriwe neza n’abanyekongo bashyigikiye ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi babinyujije ku mbugankoranyambaga no mu binyamakuru, bise General Jeff Nyagah umugambanyi ndetse ko kuva yagera mu Gihugu cyabo, yagaragaje gushyigikira bikomeye M23 bemezako iterwa inkunga n’u Rwanda.

Mu magambo yabo bati: “Uyu mugabo ni umugambanyi, kuva yatangira akazi ke muri DR Congo ubwo ingabo za Kenya zageraga i Goma, niwe watangaje ko nta gahunda bafite yo kurwanya Umutwe wa M23. Ikigaraga ni uko ari umufana ukomye wa M23”.

N’ubwo aba banyekongo bashinja General Jeff Nyagah kuba umugambanyi, we ubwe yibwiriye abanyekongo ko niba ari no gupfa azemera agapfira mu Burasirazuba bwa DR Congo aharanira ko iki gice cyabona amahoro, abaturage bakaruhuka imfu za buri munsi no guhoza agasambi ku mutwe.

Yagize ati: “Mutuze rwose ! Twaje aha kugirango tugarure amahoro ku baturage n’ibyabo. Uyu munsi twamaze gufungura imihanda; Bunagana-Goma ndetse na Rutshuru-Kiwanja-Masisi-Kitchanga-Goma. Ibi byose ni umuhate wacu kandi n’ibindi biri imbere”.

Si ubwambere Gen Jeff Nyagah n’Ingabo za EAC ayoboye bibasirwa bikomeye n’abanyekongo aho bakunze gushinja izi ngabo n’ubuyobozi bwazo, kubogamira ku ruhande rwa M23 no kuba inyuma y’umugambi wa Balkanisation, kuko ngo zanze kurwanya M23 nk’uko bari babitegereje.

Maj Gen Jeff Nyagah ukomoka muri Kenya ni we uyoboye EACRF, ntiyemera ibyo kohereza M23 muri Sabyinyo.

Related posts

Ibivugwa ku ntwaro kabuhariwe M23 iri kwifashisha ishwanyaguza ibifaru by’abo bahanganye.

N. FLAVIEN

Akanama gashinzwe umutekano ku Isi kamaganye abarwanira mu burasirazuba bwa DR Congo.

N. FLAVIEN

Nyuma y’Icyumweru cy’icuraburindi, Umujyi wa Goma wasubiranye ubuzima.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777