Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

Général Gakwerere wa FDLR n’abarwanyi be bagera kuri 13 bashyikirijwe u Rwanda [AMAFOTO].

Général de Brigade Gakwerere Jean Baptiste ariko hagaragaye ibyangombwa byanditseho Gakwerere Ezéchiel wamenyekanye ku yandi mazina arimo Sibomana Stany, Julius Mokoko ndetse na Sibo Stany akaba yari Umunyamabanga Mukuru wa FDLR (mu rwego rwa politiki), akaba ari no mu bapangaga urugamba akanaruyobora mu burasirazuba bwa DR Congo, nyuma yo gufatwa n’abakomando ba M23, yashyikirijwe u Rwanda.

Général Gakwerere yashyikirijwe u Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 01 Werurwe 2025 ku mupaka munini uhuza u Rwanda na DR Congo (La Corniche), ahari imbaga y’abanyamakuru yaba abo mu Rwanda, DR Congo ndetse n’abandi bakorera igitangazamakuru mpuzamahanga, aho wabonaga buri wese ashaka kugira ibyo abaza uyu musirikare wavuzwe cyane mu rugamba M23 ihanganyemo n’ingabo za Leta ya Kinshasa uyu Gakwerere yarwaniraga.

Kuba Gakwerere afashwe ndetse akoherezwa mu Rwanda bisobanuye byinshi kuko ari kenshi Kinshasa yagiye ihakana gukorana no gutera inkunga FDLR irimo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, aho iyi Leta ya Kinshasa yavugaga ko abaenshi muri aba barwanyi bapfuye abandi bakaba bashaje nta mbaraga bagifite, nyamara uyu Gakwerere wavuzwe mu bitero byinshi byo mu burasirazuba bwa DR Congo akaba agaragara nk’ukomeye ndetse nk’uko amafoto abigaragaza bikaba biboneka ko yari afashwe neza.

Ikindi kandi gishimangira imikoranire ya FDLR n’igisirikare cya DR Congo, FARDC ni uko uyu musirikare mukuru wa FDLR yafashwe ndetse akaba yoherejwe yambaye impuzankano ya FARDC, kimwe mu bimenyetso simusiga bigaragaza ko FARDC yamaze kwivanga na FDLR nk’uko u Rwanda rutahwemye kubigaragaza ariko Umuryango mpuzamahanga n’Ibihugu bikomeye bikavunira ibiti mu matwi ahubwo byihutira gushinja u Rwanda ko rufasha M23.

Général de Brigade Gakwerere Jean Baptiste (Ezéchiel) ni muntu ki?

Général de Brigade Gakwerere Jean Baptiste (Ezéchiel) ni umusirikare wahoze mu ngabo za Leta ya Habyarimana (FAR), yavuze ko yavukiye mu cyahoze ari Perefegitura ya Kigali Ngari, ahitwa i Kanyinya (Shyorongi) ariko bimwe mu byangombwa byagaragaye ku mbuga nkoranyambaga bikaba byerekana ko yari atuye muri Komini Rukara, Perefegitura ya Kibungo mu 1964. Ubu ni mu karere ka Kayonza, Intara y’Iburasirazuba.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Gakwerere yari afite ipeti rya ‘Lieutenant’, akaba umwe mu basirikare bakoreraga mu Ishuri rya ba su-ofisiye (Sous Officiers), ESO-Ecole de Sous Officiers de Butare, aho yizerwaga cyane na Captain Nizeyimana Ildéphonse wari umuyobozi wungirije waryo.

Bivugwa ko Gakwerere yahawe inshingano yo kuyobora abasirikare bashya bitwaga ‘New Formula’ biciye Abatutsi benshi kuri za bariyeri n’ahandi hantu muri Perefegitura ya Butare ubu ni mu ntara y’Amajyepfo.

Gakwerere ni umwe mu basirikare boherejwe na Capt Nizeyimana mu rugo rw’Umwamikazi Rosalie Gicanda tariki ya 20 Mata 1994, baramwica. Anakekwaho uruhare mu rupfu rwa Habyarimana Jean Baptiste wayoboye Perefegitura ya Butare.

Général de Brigade Gakwerere Jean Baptiste (Ezéchiel) yafashwe akurikiranye n’inkuru y’urupfu rwa Général Ntawunguka Pacifique wamenyekanye nka Omega bivugwa ko yishwe na M23 akaba yarishwe amaze iminsi arwanira muri Kanyamahoro. Leta ya DR Congo ndetse n’u Burundi bakaba bakomeje gukorana cyane na FDLR aho ngo bifuza kuyikoresha bakuraho ubutegetsi bw’u Rwanda nk’uko abakuru b’ibi bihugu bakunze kubivugira mu ruhame.

Général Gakwerere hamwe n’abandi barwanyi bashyikirijwe inzego zibishinzwe kugirango zigenzure umwe ku wundi maze hamenyekane ukuri kwabyo.
Général Gakwerere yashyikirijwe u Rwanda ari kumwe n’abandi barwanyi barimo n’ufite ipeti rya Majoro.
Général Gakwerere Ezéchiel wa FDLR yarwanaga yambaye imyambaro ya FARDC ibishimangira ubufatanye busesuye hagati ya FDLR na Leta ya DR Congo.
Général Gakwerere Ezéchiel yakiriwe n’inzego z’umutekano z’u Rwanda.
Général Gakwerere Ezéchiel yari arinzwe cyane n’ingabo zidasanzwe za M23.
Irangamuntu ya Gakwerere yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo koherezwa mu Rwanda n’abarwanyi ba M23.

Related posts

Musanze: Yatawe muri yombi akekwaho gusambanyiriza umwana mu misarane ya Paruwasi Katedarali.

N. FLAVIEN

M23 ivuga ko isaha iyo ari yo yose ishobora kwigarurira Umujyi wa Bunagana.

N. FLAVIEN

Perezida Kagame yashimye General Muhoozi ku bikorwa bikomeye yakoze.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777