Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya

Gen (Rtd) Kabarebe yavuze ko ibihugu byafatiye u Rwanda ibihano bishaka ubutunzi muri DR Congo.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe, yagaragaje ko ibihugu byafatiye u Rwanda ibihano bishaka amabuye y’agaciro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, u Bwongereza n’u Budage biherutse gutangaza ko byafatiye u Rwanda ibihano birimo guhagarika ubufatanye mu iterambere, birushinja kugira ingabo mu burasirazuba bwa RDC no gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23.

Guverinoma y’u Rwanda yamaganye ibi bihano, igaragaza ko ingabo zarwo zitari ku butaka bwa RDC kandi ko zidafasha M23, isobanura ko ahubwo Leta ya RDC ari yo ikorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ufite umugambi wo kuruhungabanya.

Yagaragaje ko ibi bihugu byari bikwiye gushyigikira imyanzuro y’abakuru b’ibihugu byo muri Afurika igamije kugarura amahoro mu burasirazuba bwa RDC, isobanura ko ibihano byo nta gisubizo biteze kuzana.

Mu nama nyunguranabitekerezo n’abagize Inteko Ishinga Amategeko yabaye kuri uyu wa 5 Werurwe 2025, Gen (Rtd) Kabarebe yagaragaje ko ibihugu biri gufatira u Rwanda ibihano bigamije inyungu zabyo bwite, kuko bishaka amabuye y’agaciro yo muri RDC.

Yagize ati “Abo bose ni inyungu zabo muri Congo, nta kindi. Congo icyo bayibonamo ni amabuye y’agaciro.”

Gen (Rtd) Kabarebe yafatiye urugero kuri Canada iherutse guhagarika ubufatanye bushya bwayo n’u Rwanda mu by’ubucuruzi, agaragaza ko isanzwe ifite muri teritwari ya Walikale mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ikirombe cya Gasegereti kinini ku Isi.

Ati “Nk’Abanya-Canada bo nta kindi kibibatera. Hariya Walikale bafite ikirombe cya Gasegereti, ni cyo kinini cya mbere ku Isi hose, cyitwa Alpha Mines. Kuba batanga ibihano ku Rwanda, murumva ko nta gitangaza kirimo.”

Yasobanuye ko mu gihe Leta ya RDC yiyemeje gutanga amabuye y’agaciro, ishumuriza u Rwanda ibi bihugu by’amahanga, bidasabye ko yo ivuga cyane.(IGIHE)

Related posts

Gatsibo: Umwana w’imyaka 13 yishe mugenzi we w’imyaka 12 amuteye igisongo.

N. FLAVIEN

Ikibazo si ibitubaho ikibazo ni uburyo tubyitwaramo: Williams Monty mu nzira zo guhesha Suns igikombe cya NBA

N. FLAVIEN

Ibyo wamenya kuri Kanseri ya Prostate imwe mu zizengereza abagabo.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777