Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Mutarama 2024, inkongi y’umuriro yibasiye kimwe mu byumba biraramo abanyeshuri b’abahungu (dortoire) mu kigo cyigisha ubuhinzi n’ubuvuzi bw’amatungo kizwi nka EAV Rushashi, umwana umwe ahasiga ubuzima.
Iyi nkongi y’umuriro yibasiye iki kigo giherereye mu ntara y’Amajyaruguru, Akarere ka Gakenke, Umurenge wa Rushashi, Akagari ka Joma, Umudugudu wa Nyagasozi, bivugwa yatangiye ahagana mu ma saa cyenda z’igitondo (3:00AM), ubwo umuriro wadukaga mu cyumba (chambrette) kiraramo abanyeshuri b’abahungu bagera kuri 20.
Amakuru y’ibanze agera kuri WWW.AMIZERO.RW yemeza ko umunyeshuri witwa Munezero Eric w’imyaka 21 ukomoka mu karere ka Kayonza, Umurenge wa Mwiri, Akagari ka Migera, Umudugudu wa Nyakagarama, mwene Twahirwa JMV na Uwamahoro Béatrice, yatwitswe n’umuriro agashya bikomeye byamuviriyemo urupfu.

Ku murongo wa telephone, Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, madame Mukandayisenga Vestine, yemereye umunyamakuru wa WWW.AMIZERO.RW ko iyi nkongi y’umuriro koko yabaye, avuga ko bakibimenya bihutiye kugera kuri EAV Rushashi nk’inzego zitandukanye kugirango bamenye neza ahaturutse ikibazo ndetse banahumurize abana kuko ubuzima bugomba gukomeza.
Yagize ati: “Ni byo koko icyumba kimwe(chambrette) cyararaga mo abana b’abahungu cyafashwe n’inkongi y’umuriro bikekwa ko yakomotse ku muriro w’amashanyarazi waturitse noneho ikibatsi cyawo kigafata umwe wahise anapfa, abandi 19 basohotse biruka, icyumba cyo n’ibyarimo byose byahiye birakongoka”.
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko kubera iki kigo cyubatse mu buryo bwa etage (inzu zigerekeranye) kandi aho bararaga akaba ari hejuru, mu guhunga umwe muri aba banyeshuri 19 yaguye bagenzi be bakamukandagira akavunika umugongo, akaba yahise ajyanwa mu bitaro bya Ruli aho akomeje kwitabwaho kugirango baramire ubuzima bwe.
Meya Vestine yihanganishije umuryango wabuze umunyeshuri, avuga ko bazawuba hafi. Ati: “Twahamagaye umuryango wa nyakwigendera turabihanganisha kandi turakomeza kubaba hafi muri ibi bihe bitoroshye. Abanyeshuri nabo twabahumurije tubereka ko ibyabaye ari impanuka kandi ko bagomba gukomeza amasomo, tukaba dukomeje kubaba hafi”.
Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kuzimya inkongi yageze ahabereye iyi nkongi, umuriro ukaba wazimye, mu gihe umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Ruli, Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha(RIB) rukaba rwatangiye iperereza ngo hamenyekane icyateye iyi nkongi.
Ashingiye kuri iyi nkongi byavuzwe ko ishobora kuba yatewe n’amashanyarazi, Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke yasabye abakoresha umuriro w’amashanyarazi bose kugenzura insinga, cyane cyane aho ziba zihuriye cyangwa se aho zikora ku bintu by’ibyuma, mu gihe zishaje zigasimbuzwa kandi buri gihe abakora mu mashanyarazi bakaba ari ababyize kuko nabyo bigabanya impanuka.





5 comments
Ababyeyi wabuze umwana wabo turabihanganishije kandi n’abanyeshuri muri rusange bumve ko nta byacitse bige batuje.
Twihanganishije umuryango wabuze umwana n’umuryango mugari wa EAV Rushashi
Gusa birabaje cyane arko ubuyobozi bube hafi uyu mu ryango wabuze umwana
Aba banyeshuri bahuye n’ibyago bitoroshye rwose !!! Umuryango wabuze umunyeshuri wihangane Leta iri kumwe namwe n’ubwo uwagiye atagaruka. Gusa harebwe niba bitatewe no kuba izi nyubako zarubatswe cyera cyane !! EAV Rushashi ni Ikigo cya cyera cyane, inzu z’amategura,….ubwo wasanga insinga nazo zarashaje ntibabimenye zikaba zakoze court-circuit bigaturikana uwo mwana w’inzirakarengane !! Imana imutuze aheza kandi uriya wavunitse umugongo avuzwe mu buryo bwihuse kandi ahabwe ubuvuzi nyabuvuzi ku buryo nta kibazo bizamusigira !!
Mbega inkuru ibabaje weeeee!!! Uyu munyeshuri disi buriya yatwitswe n’umuriro w’amashanyarazi. Ababishinzwe babikurikirane neza hamenyekane icyabiteye kandi hafatwe ingamba zikarishye kugirango bitazongera !!