Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Ubuzima

Gakenke: Imodoka yaguye mu mugezi abari bayirimo bahasiga ubuzima.

Ahagana saa mbiri n’iminota 15 z’igitondo (8h15) kuri uyu wa Gatandatu tariki 07 Ukuboza 2024, mu mugezi uri ahazwi nko ku badive ugiye kugera hafi ya Centre ya Gakenke, imodoka yavaga i Kigali yerekeza i Musanze yarenze umuhanda igwa mu mugezi, babiri bari bayirimo bahita bitaba Imana.

Aho iyi mpanuka yabereye ni mu mudugudu wa Mucuro, Akagari ka Buheta, Umurenge wa Gakenke, Akarere ka Gakenke mu ntara y’Amajyaruguru aho amakuru yageze kuri WWW.AMIZERO.RW yemeza ko imodoka yavaga i Kigali yerekeza i Musanze.

Iyi mpanuka yabereye ku muhanda munini Kigali-Musanze, ngo ni imodoka ya JEEP yo mu bwoko bwa ya NISSAN X-TRAIL ifite Plaque RAG 724 J ngo ubwo yageraga ku kiraro cy’ahazwi nko ku badive ahitwa ku musenyi kubera umuvuduko mwinshi yari afite imodoka iramunanira ikubita igiti niko kuboneza hasi mu mugezi, babiri bari bayirimo bahita bitaba Imana.

Amakuru y’ibanze kuri iyi mpanuka yemeje ko iyi modoka yari itwawe na Muzungu Sunlee Eric w’imyaka 36 y’amavuko wari kumwe n’uwitwa Musabimana Jehovanus imyaka ye ikaba itahise imenyekana kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.

Magingo aya, iyi modoka yamaze gukurwa muri uyu mugezi wa Base aho yajyanywe mu igaraji i Kigali, imirambo ya ba nyakwigendera bari muri iyi modoka nayo ikaba yahise ijyanwa mu Bitaro bya Nemba biherereye hafi ya Centre ya Gakenke.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke madamu Mukandayisenga Vestine yemereye umunyamakuru wa WWW.AMIZERO.RW ko iyi mpanuka koko yabaye, yihanganisha imiryango y’ababuze ababo, yongera kwibutsa abantu bakoresha uyu muhanda gukurikiza amategeko y’umuhanda muri rusange kuko muri aka karere hahanamye, ibituma haba n’amakoni menshi kandi akunze kugora abatwara ibinyabiziga.

Mu gihe bivugwa ko iyi mpanuka yaba yatewe n’uburangare no kutaringaniza umuvuduko, Polisi y’u Rwanda ntihwema gusaba abatwara ibinyabiziga kwitwararika bakirinda amakosa arimo uburangare, gutwara basinze, kuvugira kuri Telefone batwaye, umuvuduko ukabije n’ibindi kuko bishyira ubuzima bwabo n’ubw’abandi bakoresha umuhanda mu kaga.

Iyi modoka yabanje kugonga igiti ihita igwa mu mugezi wa Base.
Imodoka yaguye mu mugezi wa Base yakuwemo ikaba ijyanwe mu igaraji i Kigali.

Related posts

Dutemberane Ishuri umwana wawe akwiye kwigamo muri uyu mwaka w’amashuri ugaca ukubiri no kwicuza [Amafoto].

N. FLAVIEN

Amerika yizeye ko intambara yo muri Ethiopia izarangira binyuze mu biganiro.

N. FLAVIEN

Ukraine: Urukumbuzi ni rwinshi kubagore b’abasirikare n’abagabo babo.

Muntu Clarisse

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777