Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Hanze Politike

Gabon: General Oligi Nguema yabujije abagize Guverinoma kujya mu biruhuko mu mahanga.

Perezida Brice Oligui Nguema w’inzibacyuho wa Gabon yabujije abagize Guverinoma akuriye kujya mu biruhuko mu mahanga, ingingo igendanye na politike agarukaho kenshi y’ubutegetsi bwegereye abaturage.

Ayo mabwiriza yatanzwe mu itangazo ryasomewe kuri televiziyo y’Igihugu, aho rimenyesha kandi ko abagize guverinoma bemerewe icyumweru kimwe gusa cy’ikiruhuko mu mwaka.

Iri tangazo rivuga ko “iminsi y’ikiruhuko bemerewe bagomba kuyimara yose mu gihugu by’umwihariko mu duce bakomokamo, kugira ngo binjire neza mu mibereho no mu byo bitezweho n’abanyagihugu babo”.

Umuvugizi wa komite y’inzibacyuho ya gisirikare yavuze ko “iki cyemezo kigamije gushishikariza gusubira ku mizi no kurushaho kwegera abaturage”, gusa ko irengayobora rishobora kubaho ku “mpamvu zikomeye” cyangwa uburwayi.

Kuva umwaka ushize Gen. Oligui Nguema yafata ubutegetsi ku ngufu ahiritse Ali Bongo, yagiye yizeza abaturage ko leta ye ya gisirikare irimo gukora mu nyungu zabo.

Iyi ngingo nshya ibuza abategetsi kujya mu biruhuko hanze, ije mu gihe habura ibyumweru bicye ngo hizihizwe isabukuru y’umwaka umwe Ali Bongo ahiritswe binyuze muri coup d’état.

Iki cyemezo gifashwe kandi mu gihe hari impuha zivuga ko Gen. Nguema yaba arimo gutegura amayira ngo aziyamamaze ku mwanya wa Perezida mu matora ateganyijwe muri Kanama umwaka utaha wa 2025.

Gusa kugeza ubu Nguema ntaravuga ku mugaragaro niba aziyamamariza uwo mwanya wo gutegeka Gabon. (BBC)

Ikarita igaragaza aho Gabon iherereye ku mugabane wa Afurika.
Uyu mugabo nawe yahisemo gusura abaturage cyane aho gukora ingendo zo hanze y’Igihugu

Related posts

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yahamagaye abakinnyi batarimo Clément na Ruboneka

KALISA

CPCR yasabye Ubufaransa kutemera ko Col Théoneste Bagosora ashyingurwa muri icyo Gihugu.

Amwe mu mateka ya tariki ya 07 Mata mu 1994, umunsi w’icuraburindi ku batutsi.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777