Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryagize Umunyamabanga mukuru Bonnie Mugabe, asimbuye Mugisha Richard wari kuri uwo mwanya by’agateganyo abifatanya no kuba Visi Perezida waryo ushinzwe Tekinike.
FERWAFA yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 22 Ugushyingo 2025 mu itangazo yashyize hanze rigaragaza ko Mugabe azatangirana n’Ukuboza 2025 ari mu nshingano.
Mugabe afite amaze igihe mu bijyanye n’umupira w’amaguru binyuze mu kazi yakoze, haba mu itangazamakuru rya siporo, mu nshingano zitandukanye muri FERWAFA, mu Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) nderse no muri FIFA.
Bonnie Mugabe yari asanzwe ari Umuyobozi mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ushinzwe Umutekano ku bibuga.
Uyu mugabo yakoze imyaka irindwi muri FERWAFA aho yatangiye ashinzwe itangazamakuru, aba Umuvugizi wayo FERWAFA abifatanya no kuba ushinzwe itangazamakuru muri CECAFA na CAF, aba no mu ishami rishinzwe amarushanwa.
Bonnie Mugabe afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu ( Masters Degree) mu bijyanye n’Imiyoborere n’Imicungire y’Umupira w’Amaguru, yakuye muri Kaminuza ya Leicester mu Bwongereza, akaba ari amasomo atangwa ku bufatanye bw’ikigo cya CIES n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA).


