Ubuyobozi bwa FC Barcelona burangajwe imbere na Perezida Joan Laporta na Deco ushinzwe ibikorwa by’umupira w’amaguru muri Barcelona, ntibanyuzwe n’uko Marcus Rashford yitwaye mu mikino itatu ibanza ya La Liga. Uyu musore batijwe na Manchester United baramusaba kuzamura imibare ye cyangwa agasubira mu ikipe ye.
FC Barcelona yasinyishije uyu musore nyuma y’uko bari bifuje Nico Williams wa Athletico Bilbao akabatera umugongo. Iyi kipe yanashakaga Luiz Diaz wa Liverpool nawe ahitamo kwigira muri Bayern Munich. Rashford yerekeje muri Barcelona ku ntizanyo, gusa amakipe yombi yemeranyije ko uyu musore agomba kuzagurwa umwaka w’imikino 2025-2026 nurangira bitewe n’uko azaba yitwaye.
Magingo aya amakuru si meza kuri uyu musore unifuza kugaruka mu Ikipe y’Igihugu y’Ubwongereza itozwa na Thomas Touchel, bitewe n’uko ubuyobozi bwa FC Barcelona butari kunyurwa n’uko ari kwitwara. Aya makuru yagiye hanze ku wa Kane, tariki ya 04 Nzeri 2025 nk’uko tubikesha El Nacional.
Inkuru ya El Nacional ivuga ko Rashford umaze gukina imikino itatu irimo uwo yabanje mu kibuga bakina na UD Levant ku munsi wa mbere wa Shampiyona ya Espagne (La Liga), ndetse n’indi ibiri ya Rayo Vallecano na RCD Mallorca yasimbuyemo atakoze ibyo ubuyobozi bwari bumwitezeho.
Iyi nkuru ikomeza igaragaza ko Joan Laporta na Deco biteguye kwemera kwishyura amande angana na miliyoni eshanu z’Amayero(€5m), mu gihe baba batamusinyishije, nanone ariko bakabikora igihe ibyo babonye mu ntagiro z’umwaka w’imikino byakomeza mu kibuga nta cyaba gihindutse kuri Rashford.
Nk’uko ubuyobozi bwa FC Barcelona busaba Rashford kuzamura imibare, aramutse abashije kubigeraho, agaciro ke karangana na miliyoni mirongo itatu n’eshanu z’Amayero (€35). N’ubwo bikomeje kumera gutya, ariko umutoza Hans Flick amufitiye icyizereo ko nawe yamugeza ku gasongero nk’uko yabikoreye Raphinha na De Jong.
Ikipe ya FC Barcelona imaze gukina imikino itatu, itsindamo ibiri inganyamo umwe, ikaba yaragiye mu karuhuko k’imikino y’amakipe y’Ibihugu ifite amanota 7/9 ku rutonde rutonde rw’agateganyo ruyobowe na Real Madrid ifite 9/9. Iyi kipe izagaruka mu kibuga ku wa 14 Nzeri 2025 ikina na Valencia muri Shampiyona mu gihe ku wa 18 izakina na Newcastle muri UEFA Champions League.