Abarwanyi ba M23 batangaje ko mu masaha y’igitondo kuri uyu wa Mbere tariki 24 Werurwe 2025 igisirikare cya Leta ya DR Congo, FARDC gifatanyije na Wazalendo barashe ku barwanyi babo banyuma bavaga muri Walikale muri gahunda y’agahenge (Cesser le feu) bari bihaye kuwa gatandatu tariki 22 Werurwe 2025, ibyahise bisubiza irudubi umugambi w’agahenge kuko M23 yahise yirwanaho.
Ku wa gatandatu tariki 22 Werurwe 2025, umutwe wa M23 wari watangaje ko wafashe icyemezo cyo kwimura ingabo zawo uzikura mu mujyi wa Walikale no mu turere tuwukikije nyuma y’iminsi ibiri wemeje ko wafashe uwo mujyi wo muri Teritwari ya Walikale, inini mu zigize Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Itangazo ryasohowe n’Ihuriro AFC ribarizwamo M23 kuri uyu wa Mbere, rigaragaza ko hari umuhate wo gukemura ibibazo mu nzira y’ibiganiro ariko Leta ya DR Congo ikaba ikomeje gushaka intambara. Lawrence Kanyuka ushinzwe itumanaho akaba yamenyesheje amahanga ko ibi bintu biteje ikibazo kandi bikomeje gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.
Hari aamkuru avuga ko n’ubwo M23 yari yatangaje ko ikura ingabo zayo muri Walikale Centre no mu nkengero, abasirikare bayo bari bakigaragara muri Walikale, ibihura neza n’ibyemezwa na bamwe mu bayobozi bayo ko hari abasirikare bayo banyuma bari bakizinga imizigo kuko aba mbere bo bari bamaze kuvamo ariko bagasagarirwa na FARDC iri kumwe na Wazalendo.
Uku gushotorwa kwatumye M23 yirwanaho ishwiragiza aba barwanyi bo ku ruhande rwa Kinshasa ku buryo amakuru atugeraho yemeza ko Walikale Centre n’inkengero byasubiye mu bugenzuzi bwa M23 mu gihe ubundi ibi bice byagombaga gusigaramo abaturage gusa ntihagire ingabo zaba iza Leta, FARDC cyangwa M23 zisigara muri uyu mujyi.
Leta ya Qatar ifatwa nk’umuhuza muri iki kibazo yari yatangaje ko ishima ibyatangajwe na Leta y’u Rwanda na Leta ya DR Congo byo kwiyemeza guhosha no kugabanya ubushyamirane mu burasirazuba bwa DR Congo, bijyanye n’itangazo ry’umutwe w’inyeshyamba wa M23 urwanya ubutegetsi bwa DR Congo ryo kuva mu mujyi wa Walikale n’inkengero zawo.
M23 ivuga ko yabikoze mu gushaka ko habaho umuti unyuze mu mahoro. Leta y’u Rwanda yavuze ko ishima icyo gikorwa cya M23 cyo mu rwego rwo gushyigikira gahunda z’amahoro zirimo gukorwa, n’itangazo rya DR Congo ko ibitero bya FARDC na Wazalendo bizahagarara.
U Rwanda narwo rwari rwatangaje ko rwiyemeje gukorana n’impande zose kugira ngo ibyiyemejwe bigerweho, hagamijwe kugera ku gisubizo kirambye cya politike n’umutekano ku karere.
