Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

FARDC n’abayifasha ku rugamba bagabye igitero gikomeye i Kavumu.

Kuva mu masaha ya mbere ya saa Sita kuri iki Cyumweru tariki 13 Mata 2025, amashusho yakwirakwijwe ku mbugankoranyambaga aremeza ko ahitwa Kavumu Centre mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, habereye imirwano ikomeye ndetse ihuriro ry’ingabo za DR Congo zikaba zigambye ko zahafashe zihambuye M23 kuri ubu ngo zikaba zerekeza ku kibuga cy’indege cya Kavumu(Bukavu).

Aya mashusho yatangiye gukwirakwizwa hagati ya saa tanu na saa sita z’amanywa agaragaza abarwanyi bambaye imyenda itari iya gisirikare ariko bitwaje imbunda bagenda baririmba ndetse hakaba n’andi yerekana abatwaye amabendera ya DR Congo bemeza ko bari muri Centre ya Kavumu kandi ko umugambi wabo ari ukwerekeza ku kibuga cy’indege cy’aha Kavumu (Bukavu).

Nyuma yo kwirukana FARDC muri Goma mu mpera za Mutarama uyu mwaka, M23 yakomereje urugamba muri Kivu y’Amajyepfo, ifata iyi Kavumu mu ntangiriro z’ukwezi kwa kabiri (Gashyantare) uyu mwaka, nyuma y’imirwano ikomeye yahuje uyu mutwe n’ihuriro rirwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa, barimo abarundi, FDLR na Wazalendo, umunsi wakurikiyeho, M23 ikaba yarahise yigarurira n’umujyi wa Bukavu.

Urugamba rwo gufata Bukavu ntirwatinze kuko abasirikare benshi biganjemo abarundi bahise bayabangira ingata, bamwe batekereza ko ari amayeri, gusa byaje kugaragara ko bwari ubwoba batinya ko ibyababayeho muri Goma byakongera kubabaho. Bavuye Bukavu, M23 yakomereje urugamba mu bindi bice by’Intara ya Kivu y’Amajyepfo birimo Kamanyola, Nyangenzi n’ahandi gusa naho abarundi bakaba bahora bakubita agatoki ku kandi bifuza kuhagaruka.

N’ubwo bimwe mu bitangazamakuru byegamiye kuri Kinshasa biri kwemeza ko FARDC iri kwitwa Wazalendo muri iyi minsi yigaruriye Kavumu Centre, hari andi makuru avuga ko Kavumu igenzurwa na M23 ndetse FARDC ngo ikaba yahatakarije abasirikare benshi kuko ngo M23 yabaretse bakinjira ariko abasohotse bakaba ari mbarwa.

Iki gitero kibaye nyuma y’ibindi byinshi byagiye bigabwa na FARDC hafi ya Nyangezi, mu nkengero z’ishyamba rya Kawuzi Biega ndetse n’ibindi bya vuba muri Kivu y’Amajyaruguru birimo n’ibyo mu nkengero z’umujyi wa Goma mu ijoro ryo ku wa gatanu rishyira ku wa Gatandatu ahitwa Kyeshero, Lac-Vert na Ndosho.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Mata 2025, AFC/M23 basohoye itangazo rigaragaza ko ibyo bitero byagizwemo uruhare n’ingabo za SADC (Afurika y’Epfo, Tanzania na Malawi), FARDC, Wazalendo, FDNB na FDLR, bityo AFC/M23 ivuga ko izi ngabo za SADC zigomba gusubira iwabo shishi itabona zikava ku butaka bwa DR Congo.

N’ubwo biri kuvugwa ko ari Wazalendo ziri kurwana, amakuru y’ukuri twamenye ni uko Leta ya Kinshasa yahisemo gukoresha ako kazina kuko ubusanzwe bari mu gahenge (Cease fire) kubera ibiganiro bya Qatar. Bikaba bivugwa ko abasirikare b’abarundi bakuyemo imyenda yabo bambara kizalendo bakaba bari kurwana ari uruvange rwa FDLR, FDNB, FARDC, Wazalendo ndetse ngo na bamwe mu basirikare ba Tanzania na Afurika y’Epfo bakaba barimo aho bashaka kwisubiza Bukavu na Goma ndetse n’ibindi bice byose bambuwe.

Related posts

Perezida Touadéra wa Santrafurika yagiriye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda.

N. FLAVIEN

U Rwanda rurashinja Ingabo za Congo FARDC zifatanyije na FDLR gushimuta abasirikare ba RDF

N. FLAVIEN

Rwanda Premier League: Hamenyekanye itariki APR FC na Rayon Sports zizahurira

KALISA

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777