Mu gihe havugwaga imirwano ikomeye mu gace ka Kibumba gaherereye muri Teritwari ya Nyiragongo hagati ya M23 na FARDC, Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yo yakoze igisa nko kuyobya uburari cyangwa ikinamico, yerekana abiswe ‘Wazalendo’ bivugwa ko ari bo barenze ku mabwiriza yo guhagarika imirwano muri Kibumba.
Muri iyi kinamico yanditswe na Leta ya DR Congo, igakinwa n’abiswe Wazalendo, Umuvugizi w’ibikorwa bya Gisirikare byo guhashya imitwe yitwaje intwaro, Sokola 2 akaba n’umuvugizi wa Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lieutenant Colonel Guillaume Ndjike Kaiko, yerekanye abo yise inyeshyamba zagabye igitero ku mutwe wa M23 mu buryo butemewe, cyanatumye imirwano yubura.
Lt. Col Ndjike Kaiko yanaboneyeho kubwira abantu ko ibyo bakomeje kuvuga ko Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyaba gikorana n’aba biswe Wazalendo atari byo kuko ngo aba ari abantu bari aho gusa Leta itazi ibyabo ariko ngo barinda imihana bakomokamo, bityo ngo bakaba badakwiye gufatwa nk’abari mu gisirikare cy’Igihugu cyangwa abakorana nacyo n’ubwo ngo ibikorwa byabo bicungirwa hafi n’Ingabo z’Igihugu.
Izi nsoresore bivugwa ko ari izo mu mutwe ugizwe n’aba MaiMai, zajyanwe i Goma mu rwego rwo kuzihaniza ngo kuko bitemewe kwinjira mu duce tugenzurwa n’Ingabo za EAC, gusa abareba ibintu n’ibindi bakaba bemezako ibyabaye ari nko kwikura mu kimwaro kuko ngo Ingabo za Kenya ziri muri EACRF zabahaye gasopu, bakaba bakoze ibi ngo bereke Umuryango mpuzamahanga ko atari umugambi w’Igihugu.
