Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike

Dushimimana Lambert yatakambiye Perezida Kagame kubera imyitwarire yamukuje ku buyobozi.

Bwana Dushimimana Lambert wari Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba yatakambiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame asaba imbabazi by’umwihariko aho yasobanyije n’indangagaciro z’Umuryango FPR Inkotanyi, ariko agaragaza ko acyiteguye gukomeza gukorera Igihugu cyamwizeye kikamuhitamo ngo agikorere.

Bwana Dushimimana Lambert abinyujije ku rukuta rwa X kuri iki cyumweru tariki 24 Ugushyingo 2024, yavuze ko ashimira Perezida Kagame ku mahirwe yahawe yo gutanga umusanzu mu miyoborere y’Igihugu ariko anasaba imbabazi aho atitwaye neza hose.

Yagize ati: “Ndabashimiye Nyakubahwa Perezida wa Republika Paul Kagame, ku mahirwe mwampaye yo gutanga umusanzu mu miyoborere y’Igihugu. Ndasaba imbabazi mbikuye ku mutima, z’aho nitwaye binyuranyije n’indangagaciro z’Umuryango FPR Inkotanyi. Ndabizeza kutazahwema gukomeza gukorera u Rwanda.”

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 23 Ugushyingo 2024, ni bwo hasohotse itangazo rivuye mu biro bya Minisitiri w’Intebe rishyiraho Guverineri mushya w’Intara y’Iburengerazuba, ibyahise byerekana ko Dushimimana Lambert wari umaze umwaka n’amezi abiri kuri yu mwanya yamaze kuwukurwaho.

Bwana Dushimimana Lambert wagiye muri uyu mwanya avuye muri Sena y’u Rwanda, yasimbuwe na Ntibitura Jean Bosco wari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Umutekano w’Imbere mu gihugu mu rwego rw’Igihugu rw’Umutekano n’Iperereza (NISS).

Dushimimana Lambert yagizwe Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba ku itariki 4 Nzeri 2023 asimbuye Habitegeko François.

Dushimimana asimbujwe mu gihe mu ntara yayoboraga hatangiye kumvikana ukwegura kw’abayobozi b’uturere barimo uwari Meya w’Akarere ka Karongi, Mukase Valentine, uwari Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu n’uwari Perezida w’Inama Njyanama muri ako karere bose beguye bavuga ko ari ku mpamvu zabo bwite.

Hari kandi Dr. Kibiriga Anicet wari Meya wa Rusizi, uwari Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage ndetse n’uwari Umujyanama mu Nama Njyanama y’ako karere na bo beguye ku mpamvu zabo bwite ku itariki 23 Ugushyingo 2024.

Guverineri mishya w’Intara y’Iburengerazuba.
Dushimimana Lambert yari amaze umwaka umwe n’amezi macye ku buyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba.

Related posts

DR Congo: Biravugwa ko M23 yahanuye Sukhoi-25 ya FARDC.

N. FLAVIEN

Huye: Chorale Elayo yizihije isabukuru y’imyaka 20 imaze ikora umurimo w’Imana [Amafoto].

N. FLAVIEN

Abafatabuguzi ba MTN Rwanda barayishinja kubakura ku murongo amasaha hafi 8 itabateguje.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777