Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iri mu mugambi ukomeye wo kugura za ndege zitagira abapilote zizwi nka ‘Drones’ zigera ku icyenda mu rwego rwo guhangana bikomeye na M23, ku buryo ngo izasigara ari amateka bakazajya bavuga ngo ‘kera habayeho’.
Uyu mutwe ugizwe ahanini n’abavuga ikinyarwanda bo mu bwoko bw’abatutsi, uvuga ko urwanira uburenganzira bwa bene wabo babuzwa amahwemo mu Gihugu cyabo, bakitwa abanyamahanga, ukomeje kuzengereza Ingabo za Leta, FARDC ku buryo inzira hafi ya zose zageragejwe zananiranye.
Ikinyamakuru Africa Intelligence cyasohoye aya makuru, kivuga ko DR Congo yamaze kwemeza igurwa rya Drones icyenda mu Bushinwa zo mu bwoko bwa CH-4 Rainbow, ndetse ngo mu minsi mike iri imbere zizaba zamaze kugera ku mirongo y’urugamba mu Burasirazuba bwa DRC mu rwego rwo guhagarika umuvuduko wa M23.
Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko DR Congo yasanze gutsinda M23 bisaba izindi mbaraga zidasanzwe n’amayeri ahambaye, ndetse ngo bakaba baramaze kwemeranya n’Ubushinwa ku igurwa ry’izi Drones.
AI ikomeza ivuga ko Imijyi ya Goma na Bukavu, ari yo izifashiswa nk’ibirindiro bikuru by’izi Drones kuko ngo ari yo yegeranye n’u Rwanda bashinja gutera inkunga M23 ndetse bakemeza ko ari ho uyu mutwe utera uturutse.
Izi drones, ngo zifite ubushobozi bwo gukora ubutasi no kugaba ibitero ku mwanzi zikoresheje za misile zifite ubukana budasanzwe kandi zigahamya intego ku kigero cyo hejuru cyane kuko zifite ikoranabuhanga rihambaye, ibintu ngo bishobora gutuma M23 itsindwa uruhenu.
DR Congo kandi ngo irateganya kuzana impuguke mu bya gisirikare z’abashinwa bagomba gutoza abazakoresha izi Drones ndetse ngo iki Gihugu kikaba cyaramaze kwishyura icyiciro cya mbere cy’Amadorali ya Amerika avuye kuri Banki nkuru ya DRC ajya kuri konte za Equity Bank.
Mu gihe FARDC yabasha kubona izi Drones, zaba ziyongeye ku zindi ndege z’intambara zo mu bwoko bwa Sukhoi-25 iheruka gukura mu Burusiya mu mpera z’umwaka ushize wa 2022 mu rwego rwo guhangana na M23 ikomeje kuyibuza amahwemo.
DR Congo ikomoje gushyira imbaraga mu kurwanya M23, amakuru aturuka i Kinshasa, akaba avuga ko Perezida Felix Tshisekedi Tshilombo yamaze kurahira avuga ko azakoresha ubushobozi bwose Igihugu cye gifite kugirango aranduraane n’imizi umutwe wa M23 yemeza ko ufaaashwa n’u Rwanda mu bikoresho ndetse n’abarwanyi.
M23 yo ivuga ko idatewe ubwoba n’intwaro izo ari zo zose DR Congo yazana kuko ngo ibyo babifata nk’ibikangisho by’umwanzi, kandi ngo ntibateze gusubira inyuma bataragera ku ntego bihaye kugeza igihe Ubutegetsi bwa DR Congo buzemera ibiganiro, ibitari ibyo ngo bakazakomeza kurwana umuhenerezo.

1 comment
Ngo nibikangisho byumwanzi🤣