Lt Gen Pacifique Masunzu, wari waragizwe Umuyobozi w’Akarere ka gatatu ka gisirikare kagizwe n’intara za Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Amajyepfo na Ituri, ari mu basirikare ba FARDC bafunzwe bakekwaho ibyaha bijyanye n’imyitwarire idahwitse mu kazi.
Aya makuru yemejwe na Maj Gen Sylvain Ekenge mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye ku cyicaro cya FARDC i Kinshasa, cyanitabiriwe n’Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Uburenganzira bwa Muntu (CNIDH).
Maj Gen Ekenge yahamije ko Gen Masunzu afunze, ndetse ko hari n’abandi basirikare bakuru benshi bafunzwe. Ni nyuma y’inkuru zacicikanye mu minsi yashize zivuga ko hari abasirikare bishwe, barimo na Masunzu ibyo FARDC yahakanye.
Nta mubare watangajwe w’abasirikare bafunzwe cyangwa ibyaha bakurikiranyweho, ariko Gen Ekenge yavuze ko iperereza rikomeje kandi ko amategeko atemera gutangaza ibyihariye ku rukiko rutaraburanisha.
Lt Gen Masunzu, umwe mu basirikare bakomeye bakomoka mu bwoko bw’Abanyamulenge, azwiho kugira amabanga y’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ku buryo ifatwa rye rikomeje gukurikiranwa cyane.


