Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

DRC: Isaruti yaterewe Nduhungirehe i Goma yateje impagarara mu badepite.

Isaruti yaterewe Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yarakaje abagize inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iyi nteko yatuye uburakari Guverinoma y’iki gihugu, kubera icyubahiro cya gisirikare giheruka guhabwa uyu Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda.

Ku wa Kabiri tariki 05 Ugushyingo 2024 ni bwo Minisitiri Nduhungirehe yari i Goma, aho yari yitabiriye igikorwa cyo gutangiza urwego ruvuguruye ruhuriweho n’u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Angola rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’imyanzuro ya Luanda.

Umukuru wa Dipolomasi y’u Rwanda ubwo yageraga i Goma yakiriwe na Guverineri wa Gisirikare w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Général-Major Peter Cirimwami wari kumwe n’abarimo umukuru wa Polisi muri Kivu y’Amajyaruguru, bamuha icyubahiro cya gisirikare.

Kuri uyu wa Kane tariki 07 Ugushyingo 2024 ubwo abadepite ba RDC bari bateranye bajya impaka ku mushinga werekeye kongera ibihe bidasanzwe bya gisirikare mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri, Vital Kamerhe uyobora Inteko Ishinga Amategeko ya RDC yavuze ko we na bagenzi be bababajwe n’icyubahiro Nduhungirehe yahawe.

Ni Kamerhe wanasabye Minisitiri wungirije w’Ubutabera, Samuel Mbemba, kugeza kuri Minisitiri w’Intebe, Judith Suminwa uburakari bw’abagize Inteko Ishinga Amategeko kubera ibyabaye.

Yagize ati: “Icya nyuma kireba Minisitiri w’Intebe, ni uburakari bwacu kuri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda akigera i Goma.

Si bibi kuko dushyigikiye amahoro, ariko kuba dushobora kumuha ibyubahiro byinshi, bigakorwa na Guverineri wa gisirikare n’ukuriye Polisi mu ntara mbona bikomeye cyane, ndetse ntituzi ibyo turimo gukora”.

Kamerhe yavuze ko Minisitiri w’Intebe agomba kumenyeshwa ko ubutaha Nduhungirehe nasubira muri RDC adakwiye gutererwa isaluti ya gisirikare, ngo kuko n’aba Minisitiri b’abanye-Congo iyo bageze mu Rwanda badahabwa icyo cyubahiro.

Yunzemo ati: “Mu mujyi wa Goma wahowe Imana, twakiriye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda hanyuma guverineri wa gisirikare akaba ari we bishishikaza? Akabikora ari kumwe n’umuyobozi wa Polisi mu ntara?

Turabyanze, ubibwire Madamu Minisitiri w’Intebe. Abadepite bose b’Igihugu byabababaje.”

Related posts

Igisirikare cya DR Congo kirigamba kugira abasirikare ibihumbi 40 bambariye kurimbura M23.

N. FLAVIEN

Abatuye Intara y’Amajyaruguru ku isonga mu kugotomera agasembuye.

N. FLAVIEN

M23 yatangaje ko yashyize ku butaka kajugujugu y’igisirikare cya Congo.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777