Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatoye Itegeko rishyiraho urwego rw’Inkeragutabara zizajya zunganira igisirikare cy’Igihugu, FARDC mu gihe byakomeye.
Gilbert Kabanda wahoze ari Minisitiri w’Ingabo ari na we watangije uwo mushinga w’itegeko, yavuze ko kutagira Inkeragutabara ari bibi cyane ku Gihugu.
Yagize ati: “Nta gisirikare kindi na kimwe ku Isi kitagira Inkeragutabara. Igisirikare kitagira Inkeragutabara ni nk’imodoka ifata urugendo nta pine ry’ingoboka ifite”.
Inkeragutabara byitezwe ko ari urwego ruzaba rugizwe n’abantu bashobora kwitabazwa n’igisirikare mu gihe bibaye ngombwa.
Guverinoma ya DR Congo ivuga ko aba bantu bazaba bagizwe na bamwe mu bahoze mu gisirikare n’izindi nzego z’umutekano, abakorerabushake babihuguriwe n’abandi.
N’ubwo bivugwa gutya ariko, abakurikiranira hafi ibibera muri DR Congo by’umwihariko mu Burasirazuba, bemezako ubu ari uburyo Leta iri gukoresha mu kwinjiza mu gisirikare imitwe yitwaje intwaro ikunze kwitwa “Wazalendo” cyangwa se “Groupes d’Auto-Defense”.
Ngo bitewe no gutinya amahanga, iki Gihugu kikaba cyarahisemo kubigenza gacye ndetse kikifashisha amategeko kugirango binjizwe bisa nk’ibyubahirije amategeko kuko iyi mitwe isanzwe irwanira mu Burasirazuba bwa DR Congo iregwa ibyaha byinshi by’intambara bagiye bakora mu bihe bitandukanye.
Bivugwa ko abagize uyu mutwe w’Inkeragutabara bashyiriweho agahimbazamusyi bazajya bahabwa umunsi urwo rwego ruzaba rwashyizweho.
DR Congo ivuga ko ifite igisirikare kigizwe n’abasaga ibihumbi 150, nyamara iki gihugu kimaze igihe mu bibazo by’umutekano muke biterwa n’imitwe y’inyeshyamba igisirikare cyananiwe guhashya mu myaka hafi 25 ishize.
Nko guhera mu mwaka ushize ubwo iki gisirikare cyatangiraga kurwana n’umutwe wa M23 kivuga ko ufashwa n’u Rwanda, nta na rimwe cyigeze kibasha kuwusubiza inyuma n’ubwo ahenshi cyagiye kitabaza iyi mitwe yitwaje intwaro.
Inzobere zivuga ko ikibazo gikomeye igisirikare cya DR Congo gifite atari ibikoresho cyangwa ubuke bw’abasirikare, ahubwo kiri mu miyoborere y’ingabo, imitegurirwe y’urugamba, imishahara mike cyangwa itanatangwa, ikinyabupfura gike mu ngabo n’ibindi.
Mu Burasirazuba bwa DR Congo habarizwa imitwe ibarizwa muri magana, imyinshi ikaba yaragiye itangizwa na bamwe mu bayobozi, nayo igashinga indi gutyo gutyo, bivugwa ko igamije kurinda umutekano w’agace runaka kubera ubuke bw’Ingabo za Leta.

