Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike

DR Congo yanenze Kenya yagennye uhagararira Kenya i Goma.

Repubulika ya Demokarasi ya Congo yanenze icyemezo cya Perezida William Ruto wa Kenya cyo kugena umudipolomate uzahagararira inyungu za Kenya mu mujyi wa Goma ugenzurwa na AFC/M23.

Ku wa 15 Kanama 2025 ni bwo Perezida Ruto yagennye Judy Kiaria Nkumiri kuri uyu mwanya, anagena Moni Manyange ku mwanya wa Ambasaderi wungirije wa Kenya, uzakorera i Kinshasa.

Nkumiri yagenwe kuri uyu mwanya mu gihe umujyi wa Goma ugenzurwa na AFC/M23 kuva tariki ya 27 Mutarama 2025, ubwo ryatsindaga ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta rigizwe n’imitwe ya Wazalendo, FDLR, abarundi ndetse n’abacancuro b’Abanyaburayi.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya DR Congo kuri uyu wa 16 Kanama yatangaje ko amahame mpuzamahanga agenga dipolomasi ateganya ko uhagararira inyungu z’Igihugu ashyirwaho hashingiwe ku bwumvikane bw’Ibihugu bibiri.

Bagize bati: “Kinshasa yiteze kwegerwa na Nairobi binyuze mu nzira za dipolomasi zagenwe kandi na yo izasubiriza muri izo nzira, hashingiwe ku mabwiriza y’ubupfura ndetse no kubahana.”

Guverinoma ya DR Congo yibukije Kenya ko umujyi wa Goma ugenzurwa na AFC/M23, bityo ko kugena umudipolomate ujya kuhakorera bidakwiye na gato kuko bitakabaye bikorwa hatabayeho kumvikana n’ubutegetsi bukorera i Kinshasa.

Yagize iti: “Muri ubu buryo, itangazo rirebana no kugena uhagararira inyungu z’Igihugu i Goma ntirikwiye, kandi ntiryabaye ritekerezwaho hatabayeho kubyemererwa na Leta ya DR Congo.”

Guverinoma ya DR Congo yagaragaje ko yiteguye gukomeza kugirana umubano mwiza n’iya Kenya n’ibindi bihugu byo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ariko hashingiwe ku bwubahane n’iyubahirizwa ry’amategeko. (Igihe)

Perezida William Ruto na mugenzi we Félix Tshisekedi.

Judy Kiaria Nkumiri wagenwe na Perezida Ruto ngo ahagararire inyungu za Kenya mu mujyi wa Goma.

Related posts

Ubutumwa bwa Twirwaneho ku banyamulenge bibuka Gen Makanika wishwe na Kinshasa.

N. FLAVIEN

Malaysia yemeye gusubukura ishakishwa ry’indege MH370 yabuze muri 2014.

KALISA

DR Congo: Imwe mu mitwe ya Wazalendo yasubiranyemo bica igikuba mu baturage.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777