Perezida Felix Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akomeje gushyira imbere inzira y’intambara mu rwego rwo kurangiza amakimbirane Leta ye ifitanye n’Umutwe wa M23, ugizwe ahanini n’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’abatutsi.
Hari amakuru avuga ko kuva aho DR Congo ikomorewe ku birebana no kugura intwaro, kuri ubu Ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi buri gukusanya akayabo k’amadorali kugirango FARDC ibone izindi ntwaro zikomeye kandi zigezweho mu rwego rwo kurwanya Umutwe wa M23.
Ngo biteganyijwe ko izi ntwaro zigurirwa mu Burusiya, Ubushinwa ,Ubufaransa, Turkey na USA. Ikindi ngo ni uko nyuma ya FDLR n’imitwe yitawje intwaro ya Mai Mai, Ubutegetsi bwa DRC bwatangiye kwifashisha abarwanyi b’abacanshuro baturutse mu Burusiya, Rumaniya n’u Bufaransa ndetse abagera ku 100 bakaba baramaze kugera mu mujyi wa Goma, Umurwa mukuru wa Kivu ya Ruguru.
Amakuru yageze kuri Rwandatribune yemeza ko Ubutegetsi bwa Kinshasa budakozwa ibyo kugirana ibiganiro na M23 ahubwo ko buri mu myiteguro ikomeye y’Intambara ndetse ko ibitero bikomeye biri gutegurwa ku mutwe wa M23 bishobora gutangira mu kwezi kwa Mbere (Mutarama) 2023.
Nyamara ibi bivuzwe mu gihe umutwe wa M23 uheruka kuva ku bushake mu gace ka Kibumba gaherereye muri Teritwari ya Nyiragongo, mu rwego rwo kubahiriza imyanzuro ya Luanda na Nairobi kugirango amakimbira ufitanye na DR Congo, ahagarare binyuze mu nzira y’amahoro nk’uko uyu mutwe uheruka kubitangaza.
Kugeza ubu ariko, amakuru aturuka muri DRC yemeza ko Ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi butiteguye na gato guca mu nzira y’amahoro kugirango bukemure ikibazo cya M23, ahubwo ko buri mu myiteguro ikomeye yo gitangiza ibitero simusiga ku mutwe wa M23, Leta yita umutwe w’iterabwoba.