Ubuyobozi bw’Umujyi wa Uvira uri muri Kivu y’Amajyepfo, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwatangaje ko abagize imiryango irenga 780 badafite aho baba nyuma y’imyuzure yasenye inzu babagamo.
Inzego z’ubuyobozi mu Mujyi wa Uvira kandi zavuze ko iyi myuzure yahitanye abantu batatu isenya inzu zirenga 600 izindi zirenga 180 zirengerwa n’amazi n’ibyondo ku buryo nazo nta cyizere ko zizongera gukoreshwa.
Inzu za bamwe mu baturage bo mu duce twa Nyamianda, Kilibula na Kandindula zasenywe n’imyuzure y’uruzi rwa Kalimabenge ku buryo byatumye hari abakambitse mu nzu z’abaturanyi no mu nsengero.
Kuva Umujyi wa Uvira wibasiye n’imyuzure mu bihe bitandukanye, bamwe mu baturage bavuga ko nta bayobozi ba leta barabagera kugirango barebe uburyo ibibazo bafite byakemurwa.
Gusa mu rwego rwo kwirinda ko iyi myuzure yatewe n’uruzi rwa Kalimabenge yongera kugira ibindi yangiza, abaturage bagerageje kugomera amazi abandi buzuza umucanga mu mifuka bashyira ku miryango kugira ngo amazi atinjira mu nzu
Hagati aho, usibye mu mujyi wa Uvira havugwa imyuzure no muri Teritware ya Fizi, no kuri Kiliba ho mu kibaya cya Rusizi haravugwa imyuzure nk’uko tubikesha Ijwi rya Amerika.
Mu rwego rwo kugabanya ibyago by’ibi biza, ubuyobozi bushinzwe ibidukikije muri uyu mujyi busaba abaturage kwirinda kubaka hafi ya Tanganyika ndetse no ku migezi ya Mulongwe na Kalimabenge.
