M23 yemeje ko hari abasirikare ba FARDC benshi bagiye batoroka bakaza mu bice bigenzurwa nayo, ubu bakaba bamaze kwakirwa nk’abasirikare bemewe bashya ba M23.
Mu kiganiro Umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare, Major Willy Ngoma yagiranye na Rwandatribune kuri uyu wa 17 Ukwakira 2022, yatangaje ko FARDC ikomeje gutakaza abasirikare bayo harimo n’abo ku rwego rwa Colonel bahisemo kwiyunga kuri M23 ubu bakaba babarizwa mu barwanyi ba M23.
Yagize ati: “Kugeza ubu tumaze kwakira abasirikare ba FARDC bagera kuri 357 barimo na Col Byamungu Bernard batorotse bakaza kutwiyungaho ubu bambaye impuzankano (uniforms) za M23”.
Maj Willy Ngoma akomeza avuga ko aba basirikare bataje imbokoboko kuko ngo banazanye imbunda n’amasasu yazo byose babishyikiriza ubuyobozi bukuru bwa M23.
Yongeyeho ko impamvu ibatera gutoroka igisirikare cya Leta bakaza kwiyunga kuri M23, ari imiyoborere mibi y’abayobozi ba FARDC bikundira ubuzima bwiza no gutembera mu ma modoka ahenze ariko ntibite ku basirikare bato babayeho mu buzima bugoye cyane ndetse ngo rimwe na rimwe no kubona agashahara kabo bikaba bikunze kugorana cyane bitewe n’uko hari menshi anyererzwa n’abayobozi bakuru mu ngabo za Congo, FARDC.
Akomeza avuga ko usibye iyo mpamvu yo gufatwa nabi, hiyongeraho ko mu gisirikare cya Congo, FARDC hakomeje kurangwamo ivangura rikabije, aho abasirikare bakomoka muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo bakorerwa ivangura rishingiye ku moko n’Uturere ndetse ngo bakaba badafatwa kimwe n’abandi.
Ubu ngo benshi batangiye kumva no gusobanukirwa impamvu y’intambara M23 yatangije ku butegetsi bwa DR Congo akaba ariyo mpamvu bakomeje gufata umwanzuro wo kuyisunga ku bwinshi.
Maj Willy yasabye n’abandi banyekongo kuza ku bwinshi bakiyunga kuri M23 kugirango barwanye Ubutegetsi bw’abo yise ibisambo bamunzwe na ruswa no gusahura umutungo w’Igihugu bishyirira mu mifuko yabo bagamije kwiberaho mu buzima bwiza kandi buhenze aho kubaka Igihugu cyabo kandi nyamara abaturage b’abanyekongo babayeho mu bukene bukabije.
Kuri M23 ngo ibi bikwiye guhinduka kandi nta yindi nzira byanyuramo atari uko abanyekongo bahagurukira rimwe bagashyigikira M23 igamije kuzana impinduka muri DR Congo.