Chorale Twishingane yo ku Itorero rya ADEPR Kabaya, Paruwasi ya Bukane, Ururembo rwa Muhoza mu Mujyi wa Musanze, ikomeje imyiteguro yo kuzamurikira abakunzi bayo umuzingo wa mbere w’amajwi n’amashusho, igikorwa kizaba tariki 27 Werurwe 2022.
Mu kwitegura igikorwa nyamukuru, Chorale Twishingane yateguye ibitaramo, aho ku bufatanye n’andi makorali akunzwe muri Musanze, bakomeje guhembura imitima ya benshi.
Kuri iki cyumweru tariki 13 Werurwe 2022, hari hatahiwe Chorale Intumwa yo kuri ADEPR Muhoza. Ku kibuga kiri hanze y’urusengero ruto rwa ADEPR Kabaya, ikirere cyarimo imvura nyinshi, gusa kubera imbaraga z’Imana ntiyagwa maze Intumwa bati: “Twari tumaze iminsi tudatambira Imana, reka dutambe nk’uko n’Umwami Dawidi yabigenje maze abazimu bashye”.
Umuyobozi wa Chorale Intumwa ni bwana Umuhoza Jean Claude akaba ari nawe wari umuyobozi w’igitaramo. Mu mvugo ye isa nk’itebya, yasabye abaririmbyi n’abandi bari bitabiriye kudatinya imvura kuko ngo umusirikare nyawe agaragarira aho rukomeye.
Mu myambaro y’umweru, umuziki uhuye uzira gusobanya, Intumwa bongeye gukumbuza Ijuru abari aho, maze mu ntero n’inyikirizo bati: “Nubwo twambaye ibyera ariko nta wera nka we Mana kuko uri Imana ishobora byose”.
Alexis Havugimana Wilondja uyobora Chorale Twishingane, yatangarije Amizero.rw ko ibi bitaramo babiteguye mu rwego rwo kongera gufasha abantu kugaruka kuri Yesu, banabateguza igiterane gikomeye cyo kumurika umuzingo w’amajwi n’amashusho kizaba ku cyumweru tariki 27 Werurwe 2022.
Ati: “Kubera Covid-19, guterana gutya ntibyashobokaga. Gusa turashima Imana ndetse n’Ubuyobozi bwacu yakoresheje tukaba tugeze aheza ku buryo twongera guterana. Turateguza abantu ko tuzabaha ibyishimo bagasubizwa imbaraga mu bugingo ndetse bagacyura n’indirimbo zacu nziza bakunda, zikazaba ari amajwi n’amashusho”.
Mu muhango wo kumurika umuzingo wabo w’amajwi n’amashusho, Chorale Twishingane yatumiye Chorale Ebenezer yo mu Mujyi wa Kigali, kuva kuwa gatandatu tariki 26 kugera ku Cyumweru tariki 27 Werurwe 2022, hakiyongeraho n’abavugabuyumwa barimo Pasiteri Munezero na Ev. Nshizirungu.







