Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ‘Ferwafa’ Shema Fabrice, yijeje Abanyarwanada gutsindira Benin i Kigali kuko ngo Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ ikiri mu rugendo rw’imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi.
Nyuma yo gutorerwa kuyobora iri shyirahamwe, imikino ibiri Amavubi yakiniye hanze yari yayaherekeje atsindwa na Nigeria 1-0 muri Nigeria ndetse kandi yari kumwe na yo muri Afurika y’Epfo yisasira Zimbabwe ku gitego 1-0 cyatsinzwe na Mugisha Gilbert.
Amavubi n’abo bari bajyanye muri iyi mikino bose bamaze kugera mu makipe yabo. Perezida Shema nyuma yo kubona intsinzi imwe mu mikino ibiri, arashaka iya kabiri atsinda Benin ku munsi wa cyenda w’iyi mikino ariko noneho bikabera kuri Sitade Amahoro, mu mukino uteganyijwe ku wa 06 Ukwakira 2025.
Mu kiganiro uyu mugabo yagiranye na Igihe yagize ati: “Ni iminsi itari myinshi, nabwiye abatoza ko mu cyumweru kimwe bagomba kuba basohoye lisite y’agateganyo y’abantu bashaka gukinisha. Dushaka kumenyerana nibura icyumweru kugira ngo iyo match tuyikine neza.”
“Turizera ko Match ya Benin tugomba kuyitsinda, ibyo nta mahitamo dufite kandi n’uburyo bw’imikinire, uko tugenda tuganira n’abakinnyi ndetse n’abatoza bagomba kugira uburyo bwataka cyane. Bivuze ko tugomba gushaka ba rutahizamu benshi dushobora guhamagara kuri uyu mukino wa Benin kugira ngo tuzamure amahirwe yacu yo gutsinda, Benin tugomba kuyitsinda byanze bikunze.”
Uretse uyu mukino wa Benin uteganyijwe ku wa 06 Ukwakira, ku mukino w’umunsi wa cumi (10) ari nawo wa nyuma u Rwanda rugomba gusura Afurika y’Epfo mu mukino wo kwishyura kuko uwabereye i Huye, Afurika y’Epfo yawutsinzwe ibitego 2-0.