Abantu batandatu baburiye ubuzima mu mpanuka ikomeye yabereye muri Uganda, bisi ya Volcano yo mu Rwanda yagonganye na bisi ya Oxygen yo muri Kenya ubwo zari mu muhanda zitwaye abagenzi.
Amakuru atugeraho avuga ko mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Ukuboza 2022, abantu batandatu bapfiriye mu mpanuka ikomeye, aho bisi ya Volcano yo mu Rwanda n’iya Oxygen yo muri Kenya zagonganye.
Ngo iyi mpanuka yabereye mu gace ka Rwahi mu burengerazuba bw’Igihugu cya Uganda giherereye mu Majyaruguru y’u Rwanda nk’uko tubikesha DailyMonitor.
Kompanyi nyarwanda ya Volcano isanzwe ikorera ingendo mu Gihugu cya Uganda, aho ihagurukira mu bice bitandukanye by’u Rwanda nka Rubavu, Nyabugogo no mu nzira zaho ikerekeza i Kampala muri Uganda no mu nzira zaho.
Itwara abanyarwanda n’abanyamahanga, abenshi bakaba ari abakora ubushabitsi n’ababa bagiye mu bindi nko gusura imiryango, kwiga n’ibindi.
Muri iyi minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani, benshi mu batuye mu Mijyi bakunze kwerekeza mu byaro bakajya kurira iyi minsi mikuru ku ivuko, ariko hakaba hakunze kuba impanuka nyinshi ahanini bitewe n’umuvuduko ndetse no kuba hari abatwara bafashe kuri ka manyinya.
Amakuru atugeraho ubu ni uko hari abandi benshi bakomeretse harimo n’abakomeretse bikomeye ku buryo umubare w’abapfa ushobora kuzamuka. Inzego z’umutekano n’abaturage batuye hafi y’aho impanuka yabereye bakaba bakoze ubutabazi kugirango barebe ko bagira abo baramira.
