Mu muhango wo Kwita Izina ku nshuro ya 20 wabereye mu Kinigi, Akarere ka Musanze kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Nzeri 2025, witabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye zirimo n’abakanyujijeho mu mupira w’amaguru. Bacary Sagna wakiniye Arsenal ni umwe muri abo, akaba yahaye umwana w’ingagi izina ‘Amahumbezi’.
Uyu mugabo w’umunya-Senegal wakiniye amakipe arimo Manchester City, Benevento na Arsenal ubwo yahabwaga umwanya ngo yite izina umwana w’ingagi, ni umwe mu bari bishimye kandi anishimiwe n’imbaga y’abari mu muhango wo Kwita Izina ku nshuro ya 20 abana b’ingagi 40.
Sagna yagize ati: “Ni iby’agaciro kuri njye kuba nshobora guhagarara imbere yanyu, ni n’iby’agaciro kuri njye kwita izina umwana wanjye izina ‘Amahumbezi’. Izina ryatoranyijwe kubera ko u Rwanda rufite akayaga keza kandi ruhumura neza.”
“Ndi umunya-Afurika, ndi umunya-Senegal gusa uyu munsi ndyohewe n’u Rwanda. Mfite umunezero wo kuba muri ibi birori kimwe na bagenzi banjye, aho uhumeka umwuka mwiza. Mu minsi itatu maze, nizeye ko nzasubira mu rugo njyanye urwibutso rwiza rw’uko mwatumye nisanga.”
Uyu mwana w’ingagi yise ‘Amahumbezi’ ni uwo mu muryango w’Agashya, nyina akaba Munezero ikindi kandi yavutse ku itariki 13 ya Gashyantare 2025. Mu Bandi banyamupira bahaye amazina abana b’ingagi barimo Luis Garcia wakiniye Athletico Madrid na Javier Pastore wabaye umunyabigwi wa Paris Saint Germain.
Louis Garcia yise umwana w’ingagi ‘Iraba’ bisobanuye ‘Ornament Pattern’ mu rurimi rw’Icyongereza cyangwa se imiterere myiza. Javier Pastore uzwi cyane muri Paris Saint Germain yaje kwita izina umwana w’ngagi ‘Ganza’. Abitabiriye ibi birori kandi basusurukijwe n’abahanzi barimo Kivumbi King, Bruce Melodie , Chriss Eazy, Senderi na Ariel Ways.

